“Abaturage bafite uburenganzira bwo kweguza umuyobozi igihe batamushaka”- Dep. Mukantabana
Umukuru w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Rose Mukantabana, yasobanuye ko mu gihugu kigendera kuri demokarasi, abaturage bafite uburenganzira bwo gusaba ubayobora kurekura ubutegetsi mu gihe baba batamushaka, kandi akavaho atabanje kugira abo ahutaza cyangwa ngo abice.
Depite Mukantabana yabitangaje mu isomo yahaye abitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cya demokarasi n’amahoro, cyatangirijwe mu Nteko ishinga amategeko, kuri uyu wa gatanu tariki 14/09/2012.
Yagize ati: “Demokarasi ni ubutegetsi bw’abaturage, butangwa n’abaturage, bugakorera abaturage… kubera iyo mpamvu ntabwo wagera igihe cyo kubarasa no kubica, kuko bakubwiye ko batakigushaka”.
Umukuru w’umutwe w’abadepite yavuze ko bimwe mu bihugu by’Abarabu byagaragaweho kutagira demokarasi cyangwa kugira demokarasi iharira ubutegetsi bamwe, aho abakuru babyo bava ku butegetsi abaturage babanje guteza imvururu no kurwana n’ababashyigikiye.
Inteko ishinga amategeko yahamije ko u Rwanda rufite demokarasi nyayo, igendeye kukuba hari isaranganywa ry’ubutegetsi mu mitwe ya Politiki yemewe, ubwisanzure, uburinganire hagati y’ibitsina byombi ndetse n’amahirwe angana ku Banyarwanda bose.
Icyakora ngo inzira iracyari ndende, bitewe n’ubukene, benshi mu baturage ntibaramenya uburenganzira bwabo, bafite ubujiji, n’imirire mibi, habaho kubyara abo badashoboye kurera, ndetse n’ababyeyi ntibarumva impamvu yo kujyana abana mu mashuri; nk’uko Umuyobozi wa Sena Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo yatangaje.
Umukuru wa Sena y’u Rwanda yagize ati: “Ntidushobora kwigisha demokarasi tutabanje gukemura ibibazo bijyanye n’imibereho y’abaturage”.
Inteko ishinga amategeko ivuga ko ikora ibishiboka byose kugira ngo ihagararire abaturage bayitumye, ndetse ikanemeza ko amategeko ishyiraho ntawe arenganya.
Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yashyizeho ikoranabuhanga rifasha abaturage kuganira nayo no kumenya amakuru y’ibihabera, radio Inteko, gusura abaturage no gushyiraho umunsi w’imurikabikorwa, aho abaturage basura inteko kugira ngo bamenye imikorere yayo.
Umunsi mpuzamahanga wa demokarasi usanzwe wizihizwa buri tariki 15 Nzeri, wafatanijwe n’uw’amahoro wizihizwa buri tariki 21 Nzeri.
Kuva tariki 15-20/9/2012, Inteko ishinga amategeko, Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), bizamara icyumweru byigisha demokarasi n’uburyo bwo kugera ku mahoro arambye, muri bimwe mu bigo by’amashuri makuru na Kaminuza bya Leta.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|