Abaturage ba Rubavu bahaye ubunani aba Nkombo bahuye n’amapfa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, ibiribwa birimo Toni 27 z’ibirayi,Toni 15 z’amashu na Toni 1,5 y’ibishyimbo, bihabwa imiryango 123 ishonje kuruta iyindi, ibyo biribwa bikaba byatanzwe n’abaturage b’Akarere ka Rubavu.

Abaturage ba Rubavu bahaye ubunani aba Nkombo
Abaturage ba Rubavu bahaye ubunani aba Nkombo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwakiriye ibyo biribwa, butangaza ko imiryango ibihumbi bitatu ku miryango 3,957 ituye icyo kirwa, igikeneye ubufasha kubera amapfa yateye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, washyikije Akarere ka Rusizi ibyo biribwa yashimiye abaturage b’Akarere ayobora, kubera umuco w’ubutore ukomeje kubaranga mu gukunda igihugu n’abagituye.

Yagize ati "Bagize ibihe bibi amapfa aratera, kandi amapfa yo ku kirwa si kimwe n’ahandi bashobora kugenda, hariya bari hagati y’amazi, twamenye amakuru tubajije ubuyobozi bw’Akarere burabitwemerera, tuganiriza abayobozi b’imirenge na bo baganiriza abaturage baritanga. Kandi nakubwira ko gukusanya ibiriya bitasabye igihe kinini, ahubwo abaturage bacu bagira umuco wo kwitanga turabibashimira."

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugeshi ubwo bari bageze ku Nkombo
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi ubwo bari bageze ku Nkombo

Meya Kambogo avuga ko gutabarana Abanyarubavu bagira babikura mu muco w’Abanyarwanda n’ubuyobozi bukuru bwacu.

Ati "Ntitwavuga ko ari Nkombo gusa n’ahandi bakenera ubufasha twareba icyo dutanga n’iyo bitaba imyaka twareba n’ibindi, kuko uyu ni umuco twarazwe n’ubuyobozi kuko Perezida aba yabivuze buri gihe ko tugomba kwishakamo ibisubizo kandi vuba, kandi iyo ugiye kuramira umuntu ubikora vuba."

Mvano Etienne ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana uzwiho gutanga ibiribwa aho babikeneye, avuga ko bishimiye gutanga ibiribwa kuko babihuza no gusangira ubunani n’abatuye ku kirwa cya Nkombo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi aha abaturage ba Nkombo ibiribwa
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi aha abaturage ba Nkombo ibiribwa

Ibyo biribwa byavuye mu mirenge ikunze kwera irimo Busasamana, Bugeshi, Mudende, Kanama, Nyakiriba, Nyamyumba na Rubavu.

Abaturage ba Nkombo bashimiye aba Rubavu bitanze, bavuga ko icyo gikorwa babakoreye muri iki gihe cy’iminsi mikuru ari igihango bagiranye, kizakomeza kubaranga mu byiza no mu bibi.

Abaturage ba Nkombo bishimiye ibiribwa byatanzwe na bagenzi babo ba Rubavu.
Abaturage ba Nkombo bishimiye ibiribwa byatanzwe na bagenzi babo ba Rubavu.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka