Abaturage ba RDC bari mu Rwanda bemerewe gusubira iwabo

Abaturage ba Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo bari mu Rwanda kubera ingamba zo gukumira COVID-19 basabye gusubira mu gihugu cyabo batashye.

Umupaka muto uhuza u Rwanda na RDC
Umupaka muto uhuza u Rwanda na RDC

Ni igikorwa cyatangiye tariki ya 26 Mata 2020, aho abaturage ba RDC bari baraje mu Rwanda gusura abatuye Rubavu na Rusizi ariko bakorera muri RDC bari bafungiweho umupaka, bemerewe gusubira mu gihugu cyabo.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rutangaza ko abaturage ba RDC 166 ari bo basabye gusubira mu gihugu cyabo banyuze ku mupaka wa Rubavu.

Ubuyobozi bw’iki kigo bukaba bwatangarije Kigali Today ko kugera kuri uyu wambere tariki 27 Mata 2020, 80% bari bamaze gusubira mu gihugu cyabo.

Bagize bati “Benshi bamaze gusubira mu gihugu cyabo, nka Rubavu 125 bagera kuri 80% baratashye”.

Ambasade ya RDC mu Rwanda, itangaza ko abaturage bemerewe gusubira mu gihugu cyabo ari abari baje mu Rwanda gusura bagafungirwaho imipaka kubera icyorezo cya COVID-19, hamwe n’Abanyekongo bari batuye mu Rwanda mu Turere twa Rubavu na Rusizi bakorera mu Mijyi ya Bukavu na Goma, bahagaritse ibikorwa byabo kubera kutabona inzira banyuramo basubira mu mirimo.

Ambasade ya RDC ivuga ko ifite urutonde rw’abantu 253 basabye gutaha mu gihugu cyabo, harimo 167 bagomba kunyura ku mupaka wa Rubavu, naho 86 bagomba kunyura ku mupaka wa Rusizi.

Ubuyobozi bwa (DGM), urwego rw’abinjira n’abasohoka muri RDC ruvuga ko rwakiriye abandi benshi batari ku rutonde bashakaga gutaha.

Sifa ni umwe mu bari batuye mu Rwanda batashye bari mu Mujyi wa Goma. Yatangarije Kigali Today ko bumva baruhutse.

Yagize ati “Turumva turuhutse, twari dutuye mu Rwanda ariko dukorera i Goma, imibereho yose twayikuraga mu byo dukora. Ubwo badufungiragaho imipaka ubuzima bwatubanye bubi kugera n’aho umuntu abura ibyo kurya. Twasize bimwe mu byo twari dutunze ariko twishimye ko tugiye gukomeza imirimo, umuntu akongera kubona icyo arya”.

Sifa avuga ko mu gihe abaturage ba RDC batahaga bashyirwaga mu kato, bo batagashyizwemo ahubwo bahise bajya mu miryango yabo.

Umunyamakuru wa Kigali Today wageze ku mupaka munini uhuza Umujyi wa Goma na Gisenyi, yasanze abantu babarirwa muri 14 bari bategereje kwambuka, bamwe bavuga ko bifuza gusubira mu gihugu cyabo ari ho bakoreraga bakabona igitunga imiryango.

Umwe muri bo ati “Turifuza gutaha kugira ngo dushobore gukomeza imirimo no kubona ibitunga imiryango, hano dusabwa kuguma mu mazu kandi tudafite ibyo kurya”.

Mu Mujyi wa Goma hari habonetse abarwayi batatu bagaragayeho icyorezo cya COVID-19 bamaze gukira, mu gihe abarwayi babiri bari babonetse mu Mujyi wa Beni na bo bakize, ndetse imirimo nk’amasoko n’ubucuruzi mu Mujyi wa Goma bikomeza gukora, mu gihe benshi mubaturage ba RDC bari mu Rwanda bakoraga ubucuruzi.

Abandi baturage babwiye Kigali Today ko nubwo bagiye mu gihugu cyabo kugira ngo bakomeze imirimo, basize inzu babagamo n’ibikoresho byose kuko bitaboroheye kubitwara, bavuga ko bafite impungenge ku mutekano wabyo kandi bizeye ko u Rwanda nirufungura umupaka bazagaruka.

Radio Okapi itangaza ko mu Mujyi wa Gisenyi habarurwa Abanyekongo 1,135. Tariki ya 9 Mata 2020, bari basabye ko bakoroherezwa gutaha kugira ngo basubire mu mirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko abo bakongomani basubire iwabo

Octave yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka