Abaturage ba Congo ntabwo dufitanye na bo ikibazo - Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko icyambu cyatashywe ku mugaragaro cya Nyamyumba cyubatse mu Karere ka Rubavu, cyitezweho koroshya ubuhahirane mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba hamwe n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ko abaturage b’ibihugu byombi nta kibazo bafitanye.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko icyambu cya Rubavu kizakora neza kuko nta kibazo u Rwanda rufitanye n'abaturage ba Congo
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko icyambu cya Rubavu kizakora neza kuko nta kibazo u Rwanda rufitanye n’abaturage ba Congo

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho cyibanze ku buzima bw’Igihugu muri rusange.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko icyambu cya Rubavu cyafunguwe kuko nta kibazo u Rwanda rufitanye n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Abaturage ba Congo ntabwo dufitanye na bo ikibazo. N’ubu barambuka. Ni yo mpamvu icyo cyambu cyafunguwe”.

Ibi Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente yabisobanuye nyuma yo kubazwa impamvu iki cyambu cyafunguwe nyamara, umubano w’ibihugu byombi usa n’urimo agatotsi.

Minisitiri w’Intebe avuga ko iyo abaturage babanye neza icyo Igihugu gikora ari ugukomeza kubashyigikira bakabana neza ariko nanone hakabaho kurinda umutekano w’abaturage b’Igihugu cy’u Rwanda.

Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko ikibazo kiri ku bayobozi ba Congo
Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko ikibazo kiri ku bayobozi ba Congo

Ati, "Ntiwategeka umuturanyi wawe ngo mbanira neza. Twe u Rwanda tuzarinda umutekano w’abaturage bacu."

Minisitiri w’Intebe avuga ko ibibazo biri ku buyobozi bwa Congo, bitari ku baturage kuko basanzwe bambuka bakaza gukora ubucuruzi mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bakajyayo hakabaho kugenderanirana no guhahirana.

Ati, "Ntabwo abaturage ba Congo dufitanye ikibazo na bo. Umuturage usanzwe nta kibazo afite, ikibazo kiri ku bafata ibyemezo. Icyambu kizakoreshwa.’’

Iki cyambu kiri ku Kiyaga cya Kivu, ahaherera mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu. Cyitezweho kongera ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Congo kubera ko iki cyambu gifite ubushobozi bwo kwakira toni ibihumbi 700 ku mwaka ndetse n’abagenzi miliyoni 2,7 ku mwaka. Ibyo bikaba bifatwa nk’amahirwe abonetse hagati y’abacuruzi b’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Congo wajemo agatotsi biturutse ku kuba Leta y’iki gihugu ivuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 ariko rwo rukavuga ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe kuko abawugize ari Abanyecongo.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru kigaruka ku ngingo zitandukanye zijyanye n'ubuzima rusange bw'Igihugu
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kigaruka ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubuzima rusange bw’Igihugu

Ni mu gihe nyamara Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ishyigikiye umutwe wa FDRL wasize ukoze Jenoside mu Rwanda kugira ngo ujye ukomeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni kenshi M23 yifuje imishyikirano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko ari yo yakemura imizi y’ibibazo byateje umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ukagaragaza ko wo washoboye kugarura amahoro mu bice ugenzura.

Kugeza ubu, abarwanyi ba M23 bagenzura igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Reba ikiganiro kirambuye:

Video: George Salomo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka