Abaturage b’akarere ka Musanze bakusanyije miliyoni 734 z’ikigega AgDF
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ikigega Agaciro Development Fund ku rwego rw’akarere ka Musanze, abagatuye bakusanyije amafaranga miliyoni 734, ibihumbi 340 na 222, ikimasa, ibiro 13 by’ibishyimbo, igitoki ndetse n’ikibanza.
Albert Nsengiyumva, minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kugira umuco wo kwikemurira ibibazo, bakikuramo imico mibi bashyizwemo n’ubuyobozi bubi yo gutegereza inkunga zituruka ahandi.
Yagize ati: “Murabyibuka ubwo inkunga yatindaga ukabona abantu birababaje. Icyo ni ikintu cyagiye kitwica kidusubiza inyuma mu myumvire yacu”.
Yavuze kandi ko iki kigega gikwiye guhoraho, ndetse ngo cyagombye kuba cyaratangiye mbere kuko akamaro kacyo kagaragarira buri wese.
Nyirabahutu Cecile, uwahoze ari uwahejejwe inyuma n’amateka, yavuze ko yishimiye gutanga umusanzu ungana n’ibihumbi 12, yakuye mu bikorwa bitandukanye by’iterambere avuga ko yagejejweho na Perezida wa Repubulika.

Ibi kandi byashimangiwe na Bosenibamwe Aime, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru wasabye buri Munyarwanda wese kugira icyo atanga muri iki kigega kigamije iterambere ry’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, yavuze ko abaturage ahoboye batazahwema gukomeza gutera inkunga iki kigega kigamije kubahesha agaciro.
Umudugudu wa Gikwege niwo mudugudu wahize indi yose muri aka karere mu gutanga umusanzu mu kigega. Umuyobozi wawo yavuze ko ibanga nta rindi uretse kwegera abaturage bakaganirizwa kuri gahunda zibafitike akamaro.
Amafaranga yose hamwe arimo gutangwa mu Agaciro Development Fund azatangwaza mu nama y’umushyikirano y’uyu mwaka, maze Abanyarwanda bemeranywe icyo iyi nkunga izakoreshwa.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
mukomereze ahoooo.
Banyamusanze ni mukomereze aho,mwerekane ubutwari bwanyu nti muteshyuke kuntego yanyu ya vision2o2o.