Abaturage 700 bishyuriwe Mituweli, bahabwa n’amatungo azabafasha kwiyishyurira ubutaha

Mu rwego rwo gufasha abaturage bishyurirwaga ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kutazongera gutegereza ubufasha bwa Leta, Umuryango w’Abayisilamu wishyuriye abaturage 700 b’i Jabana ubaha n’amatungo (ihene).

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga ko abaturage bari basanzwe mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe batazakomeza kwishyurirwa Mituweli nk’uko bisanzwe.

Uwitwa Mukarubayiza Assuma w’imyaka 60 y’amavuko akaba arera abana babiri, avuga ko nta na rimwe yigeze yiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, ariko ko itungo ahawe rizabimufashamo kubera ifumbire n’izo rizabyara azagurisha, ndetse akabasha no koroza abandi.

Agira ati "Leta yajyaga inyishyurira Mituweli, mbonye ifumbire izatuma mbona ibyo kurya, ubutaha nzabasha no kwiyishyurira Mituweli kandi nzoroza n’abandi."

Mugenzi we Ndikumana Abuba w’imyaka 26 akaba afite abana babiri, yiyemeje kuzaragira neza itungo ahawe kugira ngo rizamubyarire izo agurisha akishyura Mituweli n’amashuri y’abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yashimangiye gahunda ya Leta yo gucutsa (guhagarika kwishyurira) abari basanzwe mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, hagasigara abantu batishoboye buri buri.

Shema yagize ati "Muri gahunda za VUP hari abateye imbere ku buryo bashobora gucuka, kuko ntabwo ari umuco mwiza guhora ufashwa na Leta kandi nawe hari icyo wakwifasha, ni yo mpamvu ubufasha bwose Leta iri gutanga muri ibi bihe ari ubutuma umuntu yifasha."

Shema avuga ko abazasigara bitabwaho na Leta ari abageze mu zabukuru batagira ubitaho, abafite ubumuga bukomeye cyane ndetse n’abana bato batagira ubarera.

Umuryango w’Abayisilamu witwa Al-Basma, ni wo wishyuriye Mituweli imiryango 114 igizwe n’abantu 700, hamwe n’ihene 30 zizajya zibyara, ba nyirazo bakabanza koroza bagenzi babo.

Umuyobozi wa Al-Basma, Ahmed Shehaadat, avuga ko imyemerere yabo ibigisha ko umuntu utanze yunguka byinshi, kandi ko icyifuzo bafite ari ukuba bafasha abaturage bose mu Gihugu n’ubwo hari imbogamizi yo kubura amikoro.

Mu rwego rwo gufasha abaturage bose batari bishoboye mu bijyanye no kwishyura Mituweli, imiryango ishingiye ku kwemera mu Rwanda isabwa kugaragaza uruhare kugira ngo abayoboke bayo bose n’abandi babe bafite ubwo bwishingizi bw’indwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka