Abaturage 370 mu karere ka Gicumbi bagiye kubakirwa

Gahunda yo kubakira abatishoboye mu ntara y’Amajyaruguru ni yo iri ku isonga mu bigiye kwitabwaho muri uku kwezi ku buryo umwaka wa 2020 utangira abaturage bose batuye neza nk’umuhigo uturere twahigiye ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi JMV yashyikirije Nyirabukeye Elivanie wo mu Karere ka Gicumbi imfunguzo z'inzu
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yashyikirije Nyirabukeye Elivanie wo mu Karere ka Gicumbi imfunguzo z’inzu

Mu muganda rusange usoza Ugushyingo wabereye mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yatangarije Kigali Today ko ikibazo gishyizwe imbere ari ukubakira abaturage batishoboye.

Mu rugero yatanze yibanze ku Karere ka Gicumbi, nk’akarere kagaragayemo imiryango myinshi ifite ibibazo byo kutagira aho iba, avuga ko iyo miyango yose iba yubakiwe bitarenze muri uyu mwaka wa 2019.

Yagize ati “Twaje hano gushishikariza Akarere ka Gicumbi kwihutisha gushaka amazu y’abaturage bagera kuri 370 batagira aho bataha. Gusa bigaragara ko hari intambwe imaze guterwa kuko hamaze kubakwa amazu 50 andi 70 akaba agiye gusakarwa asigaye bakaba bagiye gushaka ibibanza 116 ku buryo batugaragariza ko amabati yamaze kugurwa, mu gihe gito muri uku kwezi kwa cumi n’abiri turizera ko amazu yose azaba yubatswe tukinjira vision 2020 abaturage bose bameze neza”.

Guverineri Gatabazi akomeza avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru ubuyobozi bwihaye intego yo kubakira abantu bagera ku 1368, aho yemeza ko mu turere twose uko ari dutanu abayobozi baticaye.

Guverineri yibukije abaturage ko ibyo bemerewe na Perezida wa Repubulika byose byamaze kubageraho, akaba yabasabye kubisigasira no kubyifashisha baharanira kuzamura iterambere ryabo.

Agira ati “Ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabemereye byose ntimwabibonye?Mwasabye umunara abaha ibiri si ngiriya? Musaba amazi ntiyahageze ntimwayabonye? Mwasabye amashanyarazi si ngaya? Musaba umuhanda ntitwawunyuzemo si nyabagendwa? Musaba amashuri ntimwayabonye? Uriya mugabo ikindi mumushakaho ni iki? Ibyo byose mubibyaze umusaruro muzamure iterambere ryanyu kandi mubisigasire”.

Abaturage bunze mu rya Guverineri Gatabazi, na bo bemeza ko nta kintu na kimwe bashinja umukuru w’igihugu kuko ibyo bamusabye byose byamaze kubageraho, bakaba biteguye kubibyaza umusaruro.

Abizerimana Adolphe ati “Nishimiye kuba twafatanyije n’abayobozi gutunganya uyu muhanda, kandi natwe twiteguye gukomeza kuwufata neza kuko twawubonye tuwukeneye. Twishimiye no kuba amazi yatugezeho, amashanyarazi arahari, amashuri, ubu tumeze neza”.

Karushya Samugabo ati “Urabona ko umusaza yatwibutse akaduha amashanyarazi, amazi n’amashuri, umuhanda ni wo utameze neza kubera imvura ikomeje kuwangiza, twasabaga ko badufasha kuwutsindagira tukagenda mu muhanda twemye, byaba na ngombwa na kaburimbo tukaba twayibona, uwaduhaye umuriro na kaburimbo yayiduha.”

Nubwo abaturage bagejejweho ibikorwa remezo binyuranye mu Karere ka Gicumbi, amashuri y’imyuga aracyari make aho urubyiruko rutoroherwa no kwiga muri ayo mashuri kubera ko atabegereye.

Kuri icyo kibazo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yavuze ko bakizi kandi ko na bo babona ko gihangayikishije imibereho myiza y’urubyiruko rukeneye kwiga imyuga, avuga ko bagiye kugeza icyo kibazo ku babishinzwe ayo mashuri akubakwa byaba na ngombwa hakubakwa n’ishuri rikuru rya IPRC.

Agira ati “Dufite ikibazo mu Karere ka Gicumbi, hakenewe amashuri ya TVET atuma abana bihugura mu myuga, ndetse byaba na ngombwa hakaba hakubakwa na IPRC. Ni ubusabe nk’uko babyifuza nk’urubyiruko muri aka karere hakenewe ishuri, tuzabigeza ku buyobozi bukuru bw’igihugu bushinzwe iby’amashuri. Tuzi ko imyuga ari yo ishobora gufasha urubyiruko kwihangira umurimo.

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bamaze kugezwaho umuyoboro w’amazi ureshya na km 42 aho watwaye asaga miloyoni 963 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka