Abatunganya amabuye y’ubwubatsi n’abakora ibikomoka ku nkoko n’ingurube, bagiye guhabwa imashini zigezweho

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA), cyatangije gahunda yo kongera ubwiza n’ubwinshi bw’amabuye y’ubwubatsi, ndetse n’ibikomoka ku nkoko n’ingurube hamwe n’ibiribwa by’ayo matungo.

Aborozi b'inkoko bari mu bazahabwa imashini zigezweho
Aborozi b’inkoko bari mu bazahabwa imashini zigezweho

NIRDA yahamagariye abakora n’abatunganya uwo musaruro kwandika basaba guhabwa ibikoresho bigezweho byifashisha ikoranabuhanga, byatuma batanga umusaruro mwinshi kandi ufite ubuziranenge mpuzamahanga.

NIRDA izateza imbere iyo mishinga yifashishije inkunga y’Ababiligi ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari enye, akaba
yaratanzwe anyujijwe mu kigo cy’u Bubiligi gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (Enabel).

Aya mafaranga azatangwa ari inguzayo idasaba ingwate n’inyungu ku kigo cyangwa koperative bimaze byibura imyaka itatu bitunganya amabuye yo kubaka, ndetse n’ibimaze byibura umwaka umwe bikora ibikomoka ku nkoko cyangwa ku ngurube ndetse n’ibiribwa by’ayo matungo.

Dr Kamana Olivier, Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n'Iterambere muri NIRDA
Dr Kamana Olivier, Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yagize ati “abanyenganda bari muri uru ruhererekane, basaba ubufasha ariko si amafaranga tubaha ahubwo ni amamashini azafasha gukemura ibibazo bijyanye n’ikoranabuhanga, binyuze muri Banki itsura amajyambere (BRD)”.

NIRDA ivuga ko umuntu azajya yandika asaba imashini igezweho ikora umugati uvuye mu magi y’inkoko (ni urugero), Leta iyimutumirize, namara kuyibona azajye yishyura amafaranga yayiguze.

Abazahabwa izo mashini kandi bazagenerwa n’amahugurwa y’uburyo zikoreshwa.

Mu bindi uwifuza imashini asabwa kuba yujuje, hari ukuba ikigo cye cyanditswe muri RDB cyangwa ari Koperative yanditswe mu kigo RCA, afite ahantu hagari akorera kandi hemewe ndetse afite abantu batanu byibura yahaye imirimo muri icyo kigo.

Umuntu ashobora gutumiza imashini ibaga inkoko neza, igapfunyika inyama zayo ndetse ikazibika neza ku buryo zitangirika, hari n’ushobora gushaka imashini zimufasha gutunganya amagi akavamo umutsima, mayonaise, ifu y’amagi, izituraga imishwi, n’ibindi.

NIRDA hamwe n'ikigo cy'Ababibiligi batangije gahunda yo gufasha abanyenganda zimwe na zimwe gutanga umusaruro mwinshi ufite ubuziranenge
NIRDA hamwe n’ikigo cy’Ababibiligi batangije gahunda yo gufasha abanyenganda zimwe na zimwe gutanga umusaruro mwinshi ufite ubuziranenge

Abahatana muri iyi gahunda bazanyuza imishinga yabo ku rubuga www.opencalls.nirda.gov.rw bitarenze tariki 30/11/2020, bakaba bagomba kugaragaza uburyo imashini bifuza zizabakura ku mikorere ya gakondo.

Uwitwa Faida Jean Marie Vianney ufite ikigo gicukura kikanatunganya amabuye yo kubakisha, ‘Nyamasheke Quarry Company’, avuga ko mu mirimo yo gushaka amabuye bakoramo amakaro ngo bakoresha ibisongo, amapiki n’ibindi, bitewe n’uko imashini zihenze kuzigura.

Faida avuga ko kutagira imashini zicukura amabuye zikayasya, ari byo bituma Leta ikenera gukoresha imihanda igaha isoko ibigo by’abanyamahanga.

Amabuye yakorwamo amakaro hano mu Rwanda na yo ngo arahari, ariko igihugu kiracyatumiza amakaro hanze kubera kutagira imashini ziyakora.

Ngendahayo Daniel worora inkoko, na we avuga ko kuba imishwi yaturagiwe mu Rwanda ihenda kurusha iyaturagiwe i Burayi cyangwa muri Uganda, biterwa no guhenda kw’ibiryo by’inkoko mu Rwanda (kuko zibisangira n’abantu).

Ati “Umushwi uvuye i Burayi ugurwa amafaranga y’u Rwanda 400, uvuye muri Uganda ukagurwa amafaranga 500, mu gihe uwaturagiwe mu Rwanda ugurwa amafaranga 800, biraterwa n’uko abandi bafite imashini zikora ibiryo by’inkoko zabanje kubikuramo ibyo abantu bakeneye”.

Urugero atanga ni uko Abanyarwanda bagaburira amatungo ibigori, amasaka, soya, ibihwagari n’ibindi nk’uko byakabaye, ariko ahandi ngo bagaburira inkoko soya babanje kuyikamuramo amavuta.

Dr Kamana avuga ko kugira ngo ibiribwa abantu bakeneye bibashe guhenduka, ari uko inkoko cyangwa andi matungo bizashakirwa ibindi byazitunga nk’udusimba tw’inigwahabiri.

Inyigo NIRDA yabanje gukora mbere yo guhamagarira abanyenganda kwitabira uburyo buzweho, igaragaza ko inkoko zo mu Rwanda zirenga miliyoni eshanu n’ibihumbi magana ane zifite icyuho cyo kubura ibiribwa kingana na 51.8%.

Ingurube na zo zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 zifite icyuho cyo kubura ibiribwa kingana na 43.4%. Mu bikorwa byo gutunganya amabuye y’ubwubatsi na ho, ababikoramo barenga 92% baracyakoresha uburyo bwa gakondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Turabashimiye @NIRDA&Enabel kuri iyi gahunda nziza yo kunoza umusaruro.
Abari mu iki cyiciro bakaba bifuza ubufasha mu gukora inyigo y’imishinga yabo (Business plan /Feasibility study) batugane tubafashe (0788687621).
Amahirwe masa.

AFAD yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Iyi innitiative ije mu gihe.mudufashe mutubwire uko umuntu ya kurikirana ibyiyo innitiative ngo ayo mahirwe amugereho.

Dr. Norbert K. yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Iyo link yo kwandika dusaba imashini ko iri kuzana ibintu tutazi mwadufasha kubikora ko nujuje ibisabwa?

Antoine Hategekimana yanditse ku itariki ya: 8-11-2020  →  Musubize

Link ntago ikunda yanze irazana ibintu bitumvikana

Alias yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Iyo link yo kwandika dusaba imashini ko iri kuzana ibintu tutazi mwadufasha kubikora ko nujuje ibisabwa?

Antoine Hategekimana yanditse ku itariki ya: 8-11-2020  →  Musubize

Mushobora gukoresha iyi link: http://opencalls.nirda.gov.rw/ cg mukanyura kuri website ya NIRDA ariyo: https://www.nirda.gov.rw

Kubindi bisobanuro wahamagara umurongo utishyurwa ariwo: 1055

Murakoze.

ICT NIRDA yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka