Abatukana bashimuse imbuga nkoranyambaga

Imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga (Social media), itangiye guhangayikisha abantu, kuko zisigaye zarabaye umuyoboro w’ibikorwa byo gusebanya, kwibasira abandi no kwangiza isura yabo.

Urugero ruherutse gutera impaka ni urwa NYARWAYA Innocent uzwi nka YAGO PON DAT, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu biganiro bica ku rubuga rwa YouTube.

YAGO aherutse kugaruka ku kibazo yari yaragiranye na DJ Brianne na Djihad mu mpera z’umwaka wa 2024. N’ubwo icyo kibazo cyari cyaracogoye, Yago yagarutse kuri zo nkuru asubiza amarangamutima ku ruhande rwe ariko mu buryo benshi babonye nko gusebanya.

Urebye neza, ibyo yakoze bishobora gusobanurwa nk’uburyo bwo kongera gukurura abantu abantu ngo bongere gukurikira YouTube ye kuko mu bigaragara hari haciyeho iminsi ibiganiro bye bitarebwa nk’uko byakurikiranwaga mbere.

Ubwo yakoraga ibiganiro bisa nk’aho yibasira abo avuga ko bamuhemukiye, byarebwe na benshi, bityo ibyo yari agamije abigeraho.

Si Yago gusa, ahubwo mu minsi mike ishize, hari abandi bantu batandukanye bashatse kwinjira
mu kibazo cyavuzwe ku kwamburwa ubuzima gatozi kwa Graceroom, bigaragara ko bagize
amahirwe yo gucengera mu mitima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bifashishije
isesengura ryo gushakisha kuko nta makuru nyakuri bafite.

Ubu bwabaye ubundi buryo bwo gukurura amarangamutima y’abakurikira Youtube, dore ko ibi nabyo bituma binjiza agatubutse.

Abokeresha imbuga nkoranyambaga bibuka ikandi bihe bitandukanye ku mbunga nkoranyambaga byagiye bihanganisha abahanzi babiri bakomeye mu Rwanda aribo The Ben na Bruce Melodie.

Byatangiye bisa nk’aho ari ugushaka amakuru y’imyidagaduro, ariko hazamukiramo umwuka wo guhangana mu gukurura amarangamutima y’abakurikira Youtube

Ibi byatumye isura y’aba bahanzi yangirika mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kandi byakurikiwe n’itabwa muri yombi rya bamwe mu bafite za Youtube, nka Sengabo Jean Bosco Uzwi nka Fatakumavuta.

Hagati aho, nta wuzibagurwa urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nkaP rince Kid, aho bamwe mu bakoresha YouTube, nka Jean Paul Nkundineza, basaga n’abasesengura urubanza ariko bagaragaza amarangamutima yihariye, ndetse bakibasira abo batakerezaga ko bafite inyungu mu rubanza, nka Mutesi Jolly.

Nkundineza yaje guhamwa n’icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha, ariko ahanagurwaho icyo guhohotera umutangabuhamya.

RIB na RMC Baravuga Iki?

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira, yagiye yihanangiriza kenshi abakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije gutesha abandi agaciro, abibutsa ko gukwirakwiza ibihuha, gusebanya no gutangaza amakuru y’ibinyoma bifatwa nk’ibyaha bishobora gukurikiranwa n’amategeko.

Aherutse gutangaza ati “Imbuga nkoranyambaga si ahantu ho kwihimura cyangwa gusebanya. Abashaka gukoresha izi mbuga mu nyungu zabo bwite bagomba kubikora bubahiriza amategeko. Iyo bigaragaye ko habaye icyaha, RIB irabikurikirana nk’uko bikorwa ku bindi byaha byose.”

Ku rundi ruhande, Madamu Scovia Mutesi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), yagaragaje kenshi impungenge ku banyamakuru n’abandi bantu bitwaza imbuga nkoranyambaga bagakora ubusesenguzi burimo guhohotera abandi.

Yagize ati: “Ntibikwiye ko umuntu yitwaza ko ari umunyamakuru cyangwa ko afite konti ya YouTube, ngo abe isoko y’amarangamutima atesha abandi agaciro. Itangazamakuru ryubaka, ntiryangiza.”

Amategeko Abivugaho Iki?

Mu Rwanda, gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga bikomeretsa abandi bifatwa nk’icyaha. Ingingo ya 194 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (itegeko n° 68/2018) ivuga ko gusebanya bihanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 3 Frw.

Hari kandi ingingo zivuga ku ikwirakwiza ry’ibihuha cyangwa amakuru atariyo agamije gutesha abantu agaciro, aho ibihano bishobora kugera ku gifungo cy’imyaka 7 iyo bigize ingaruka ku mibanire y’abantu cyangwa ku mutekano w’igihugu.

Imbuga nkoranyambaga ni igikoresho cy’ingirakamaro mu itumanaho n’iterambere. Ariko iyo zikoreshwa nabi, zishobora kuba intwaro yangiza ubuzima, izina n’imibereho y’abandi. Abakoresha izi mbuga bagamije gusebanya, guhembera urwango cyangwa kwishakira indamu ku izina ry’abandi, bagomba kumenya ko amategeko abareba kandi ko umuco nyarwanda udashyigikira iyo myitwarire.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka