Abatujwe mu Mudugudu wa Rugerero barashimira Perezida Kagame
Abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bashima Perezida Paul Kagame wabahaye inzu nziza n’umushinga urwanya imirire mibi, bakaba batangiye kwiga uko bivana mu bukene.

Abatujwe mu mudugudu wa Rugerero babarirwa mu miryango 142, bibumbiye muri Koperative Tumufitiye Icyizere, bakaba barahawe inyubako, ishuri ry’incuke, isoko n’umushinga w’inkoko 7,200 zitera amagi, ubu zikaba zitanga umusaruro ku kigero cya 94%.
Baganira na Kigali Today, batangaje ko bamaze kwigirira icyizere cyo kubaho, kuko umushinga bahawe urimo gutera imbere bakaba barimo gutecyereza ibindi bakora.
Mukeshimana Adelphine ashimira Leta y’Ubumwe irangajwe imbere na Perezida Kagame, wabatekerereje umushinga ubyara inyungu.
Ati “Uyu mushinga udufitiye akamaro kanini, kuko twatangiye kujya dubabwa amagi, ndetse n’abana baje bari mu mirire mibi batangiye kuyivamo, ibi byose rero tubishimira Umukuru w’Igihugu.”
Akomeza avuga ko aya magi atagirira akamaro abana gusa, kuko bafitemo abasaza n’abakecuru benshi ubona ko bayahabwa bayakeneye.
Nzabonimpa Emmanuel, umwe mu batuye muri uyu mudugudu wa Rugerero, avuga ko bahabwa amagi kandi bakayabonera ku gihe, bakaba bizeye ko baciye ukubiri n’imirire mibi.

Agira ati “Buri mugoroba tujya duha amagi isibo, mu gihe dufite amasibo 12. Iyo tugeze mu rugo tubaha amagi bijyanye n’uko bangana kuko buri muntu agenerwa igi rimwe kandi, twizera ko biturinda imirire mibi.”
Nzabonimpa avuga ko kuba baha amagi abatuye mu mudugudu bitabatera igihombo, ahubwo bifasha abawutuye kugira ubuzima bwiza, gusa ngo bakora n’ibikorwa byo kwizigamira, bakaba bamaze kuzigama agera kuri Miliyoni 40 mu gihe cy’amezi ane.
Agira ati “Turimo gutecyereza kuzagura ingurube na zo zikaduteza imbere, ikindi ni uko uyu mushinga uzajya utugurira ubwisungane mu kwivuza, ndetse bikunze hagurwe imirima yakoreshwa n’abatuye mu mudugudu abantu turusheho kubona imirimo.”
Ibi abihera ku mibare bakora n’ibyo binjiza bakuye ku nkoko bahawe, ubu zimaze amezi ane zitanga umusaruro.
Ati “Inkoko zirya toni ibura ibiro bikeya ku munsi, niba baraduhaye inkoko 7,200 hakaba hamaze gupfamo esheshatu n’izindi 20 zirwaye, izisigaye zitanga amagi 6,800 ku munsi kandi igi rigura amafaranga 140. Niba zirya toni kandi ikiro kigura 605 usanga hari inyungu dusigarana, bigatuma hari ibihumbi 400 bisigara kuri konti, kandi uko yiyongera azadufasha gukora indi mishanga izafasha abaturage.”

Uyu muturage avuga ko nibakomeza gukora neza, bizafasha abatuye umudugudu kwihangira umurimo harimo gucuruza amagi, gucuruza ifumbire babona, ubworozi bw’ingurube hamwe no kugura ubutaka bashobora gukoresha mu kubona ibibatunga no gutanga akazi.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero watashywe tariki ya 4 Nyakanga 2023, utuzwamo imiryango 142, watashywe umaze gutwara Miliyari 18 z’Amafaranga y’u Rwanda, urakurikira indi midugudu yubatswe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Kigali muri Nyarugenge na Nyagatare, aho abaturage bayituzwamo bahabwa imishinga ibafasha mu gukemura ibibazo bahura nabyo.
Ohereza igitekerezo
|
Kuki mutabaza abagenerwabikorwa mukabaza mukeshimana Adelifina kandi atariwe mugenerwabikorwa.
Numiwe abantu barabikana, twavuye aho dusabye team yabikoraga gukomeza nibura amezi 3,president wa cooperative ntakemezo yafata wenyine yewe ntanaho yaca agurisha ibyokurya byinkoko. Ibyamagi nabyo ntizatera ngo abohere barye, imiti, abakozi nibyokurys byazo byazavahe? Ahubwo mbona abanyamuryango bakwiye kuyabona kugiciro cyohasi ariko bakayagura kugirango umushinga ukomeze.
Noneho ndumiwe! Uwo president ntago arabyegurirwa kuburyo yashobora kuganya ibiryo byinkoko. Group yacungaga inkoko nubu niyo ibikora, ntaho yaca rero. Ikirekeye amagi rero ese ahawe abaturage ntagurishwe ngo nabo baturage bagebayabona hafi; bakirira gusa umushinga wamara igihe kingana gute? Muge mureba kure kandi ntimugaharabokane. Murakoze
Yumunyamakuru arasebya ikinyamakururu, twubaha nka KIGALI TO DAY. Uyumunyamakuru "Sylindio SEBUHARARA" ntabwo arumunyamuga. Gute yakora inkuru akumva ibitekererezo byuruhanderumwe gusa. Ese iyo abanza akababaza niba bagize komite yacoperative cyagwa niba arabagenerwa bikorwa bakoperative . Maze akabaza impande zose Akabona agahuza amakuru (agasesengura)agahuza amakuru neza kinya mwuga Akabona agasohora inkuru. Reka twizereko arigice cya mbere cyinkuru yaganijwe aabayonozozi bakoperative aza duha nigice cya 2. Agaziza abagenerwa bikorwa ba koperative nabi bamubwirekoko I yavuzwe haruguru aribyo nayo magi nobabayahabwakoko. Niba bafite imibereho myizakoko bakomora kuri ko perative. Kibaye waruzi abana bicaye babuze na iniforome ngobajye kwiga, abarwayibabura transport ibageza kwivuza. Abashomeri mubakuru nurubyiruko rurangije ntamirimo. Ntiwakandi igice kimwe cyinku... Nibushaka amakurunyayo uzaze twaremye inama buri wagatatu 3 samunane
Ariko Uyu Munyamakuru iyi Nkuru yayihagararaho Koko? None ko Uwo Mukeshimana Adelphine Atari Umugenerwabikorwa by’uwo Mudugudu Icyo Tumuziho nnUmugore wigurisha Ari nacyo bariya bamuherey’akazi,Uwo tuzi w’Umugenerwabikorwa ni Nyina wagowe kuko Abo bakobwa bé harimo na Delphine bananiranwe n’abagabo bakazana Abana benshyi badahuje ba Se, uwo Delphine Afite Abana batari bake Bari kurangiza Secondaire, none niwe bahaye gusobanurira Umudugudu, naho Uwo Nzabonimpa Emmanuel KO nawe akurikianwe mu bayogoje Ibyagenewe Abaturage batujwe mu cyitegererezo none ngo niwe ubazwa n’Umunyamakuru, uwo Munyamakuru azanyure mu baturage arebe Abaturage benda kwicwa n’inzara, gusa abatuye mur’Uwo Mudugudu barategura Ibarwa izashira hanze ubusambo n’Agashinyaguro gakorerwa Abatuye uwo Mudugudu w’icyitegererezo, Uwiyita Pasteri Ari nawe Abaryi ba Rubavu bagize Perezida wahoze Akora Muri Viyupi muzaze murebe iduka ryuzuye mo ibintu imyaka n’ibiryo by’inkoko byitwa ko byaguriwe izo nkoko, ejo bundi banamufatanye Facture mpimbano y’ibihumbi450, comité ya yatowe n’abaturage yarayicecekzsheje araza ngo nimusinye Hano, Ababishinzwe nimutabarize Aba baturage, kandi muzarebe n’ababihishe Inyuma ari mu Murenge Ari no mu Karere
Iyi Nkuru ntimuyihe agaciro kuko umunyamakuru yaganiriye n’abo bamuhaye ngo bayobye uburari bw’ibikorererwa mur’uwo Mudugudu w’icyitegererezo MUHIRA-RUGERERO, Abaturage Barashimira Prezida wa Repubulika wabahaye Inzu zo kubamo, gusa ibyerekeranye n’ubworozi bw’Inkoko n’Icyitiriro n’Izina Kubaturage, ayo Magi nukubesha, kuko buri muturage aheruka Igi rimwe mmu kwezi kwa8, none ngo barya amagi, Uwo bita Prezida wa Coperative bita Pasteur, arihanukira agacecekeshya Abaturage ngo urusaku rw’ibikeri NTIRUBUZa inka Gushoka, ngo NTAZABUZA IMBWA KUMOKA, ngo uwariye Nyaruka, ibyo abimbwira Abaturage kumugaragaro none ngo Abaturage barahabwa ibiki, Abaturage baherutse gufatana uwo ngo ni Prezida Facture y’i MPIMBANO y’amafr 420.000fr n’ibiryo by’inkoko iyo biguzwe abica mo kabiri akabijyana muri Boutique ye ku gasoko kuri Numero3, ibyo Byose abifatanyijemo na Coordinateur w’umudugudu witwa Damascene, na bamwe mu bayobozi
Nibyiza ndumva bunguka bakomereza ho