Abatujwe mu mudugudu wa Horezo barasaba kubakirwa ibikoni n’ubwiherero byo hanze

Abaturage bimuwe mu manegeka bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegerezo wa Horezo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, barasaba ko bafashwa kubaka ibikoni n’ubwiherero hanze y’amazu batujwemo.

Bifuza ko ibikoni n'ubwiherero byakubakwa hanze
Bifuza ko ibikoni n’ubwiherero byakubakwa hanze

Babigaragarije abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Assoumpta Ingabire n’Umujyanama mu biro bya Minsitiri w’Intebe, Nyirarukundo Ignacienne, aho baganiriye ku mpinduka mu buzima bw’abahatuye.

Abaturage bagaragarije abo bayobozi ko bishimira kuba babanye neza mu buryo butuma bahura bagasabana kuko mbere bari batuye mu manegeka, kuba bamaze kugira Koperative ihuriye ku mukamo w’inka bahawe.

Hari kandi kuba bamaze kubakirwa ikaragiro rishobora gutunganya amata y’inka zabo, amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bukaba buvuga ko ikusanyirizo ryamaze kuzura ku buryo rigiye gutangira gutunganya amata.

Basuye umudugudu wose bareba uko abaturage babayeho
Basuye umudugudu wose bareba uko abaturage babayeho

Bimwe mu byifuzo byagaragarijwe abayobozi ni ukuba ibikoni bubakiwe biri mu nzu ku buryo imyotsi ibasanga mu ruganiriro kuko biogaz bubakiwe zitarakora, hakaba n’ikibazo cy’ubwiherero bwo mu nzu bubagora kubusukura no kubufata neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, wari kumwe n’itsinda ry’abo bayobozi avuga ko nyuma yo kugaragaza izo mbogamizi hari ibizakosorwa ku bufatanye na bo ubwabo, ariko bikazakorwa nyuma yo gusuzuma ibirimo kugenda bigaragazwa mu midugudu yose y’ikitegererezo.

Agira at “Nk’abaturage bavuye mu manegeka bakubakirwa ubwiherero bwa kizungu no kuba gucana mu nzu bagaragaza ko bibateza umwotsi basabye ko bafashwa kwiyubakira ubwiherero hanze n’ibikoni, bo bazatanga imbaraga zabo Leta ikaba yabashakira amabati n’ibindi bikenerwa bakabaho uko bumva babishaka”.

Mu bindi abatujwe mu mudugudu wa Horezo bifuza ni ukubona amasambu yo guhinda kuko ayabo ari kure y’aho batujwe, guhabwa abarimu bigisha amwe mu masomo atarabonerwa abayigisha mu mashuri bubakiwe kuko babura abarimu bagera kuri barindwi.

Irerero ry'incuke rijyanye n'igihe ni kimwe mu bifasha abana kwiga hafi
Irerero ry’incuke rijyanye n’igihe ni kimwe mu bifasha abana kwiga hafi

Basabye kandi ko bahabwa amashanyarazi ahoraho (ya REG) kuko hari imirimo bifuza gukora ntibikunde kubera gukoresha umuriro w’imirasire y’izuba, ibyo byose bikaba byasuzumwe bigababwa umurongo ibindi bikazakorerwa ubuvugizi.

Abaturage batujwe Horezo ariko na bo basabwe kugira isuku mu mazu yabo no kuyafata neza, kubyaza umusaruro ubutaka buhari bagatera ibiti by’imbuto bakubaka n’uturima tw’imboga gusana ibyangiritse badategereje ko Leta iza kubasanira.

Basabwe kandi kwihatira gukora bakiteza imbere ku buryo bava mu cyiciro bakajya mu kindi cyisumbuye, kubyaza umusaruro ikusanyirizo bubakiwe no kongera umukamo kuko byagaragaye ko inka zikamwa umukamo uri hasi, aho inka imwe nibura ikiri hagati ya litiro eshanu na zirindwi.

Ababyeyi basabye ko hashakwa abarimu bakibura ngo abana bahabwe amasomo ya Siyansi n'Indimi
Ababyeyi basabye ko hashakwa abarimu bakibura ngo abana bahabwe amasomo ya Siyansi n’Indimi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko urugendo rwo kwigisha abaturage batujwe mu mudugudu wa Horezo mu guhindura imyumvire, kandi ko buzakomeza kubaba hafi kugira ngo ibibazo byabo bigende bikemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka