Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi barasaba gukemurirwa ibibazo bibugarije

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), bashima intambwe bateye mu gutuzwa mu buryo begerejwe ibikorwa remezo nk’amazi meza, amashanyarazi, amavuriro, imihanda n’ibindi bitandukanye, ariko bakagaragaza ko hari ibibazo bikibabereye ingutu.

Abatujwe mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi barasaba gukemurirwa ibibazo bibugarije
Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi barasaba gukemurirwa ibibazo bibugarije

Iyo miryango uko ari 144 irimo iyahoze ituye mu manegeka n’indi itari ifite aho ikinga umusaya, muri Nyakanga 2021, yatujwe muri uyu Mudugudu wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Ku ikubitiro abo baturage ubwo bawutuzwagamo, borojwe inkoko 8000 ndetse bafashwa gushinga Koperative ishinzwe gukusanya umusaruro w’amagi azikomokaho, mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro ayo mahirwe mu buryo bw’amafaranga no gukumira ikibazo cy’imirire mibi.

Buri muryango nibura uhabwa amagi 10 buri kwezi, ariko abaturage baganiriye na Kigali Today bayibwiye ko ayo bahabwa aba yaramenetse ku buryo n’ubuziranenge bwayo baba babukemanga.

Umwe muri bo agira ati "Amagi barayaduha, ariko twese bakaduha ayamenetse. Umuntu ukeneye kuyarya atogosheje byo ntibishoboka kuko iyo uyashyize mu mazi amenekamo bikivanga umuntu ntagire na rimwe aramura. Abenshi tuyatekamo umureti kandi nkeka ko intungamubiri zikenewe, inyinshi zakabaye ziva mu magi atogosheje".

Mu bindi bibazo aba baturage bagarukaho ni iby’inzu bigaragara ko zatangiye kwanduzwa n’imyotsi, bitewe n’uko buri gikoni cy’inzu uburyo cyubatswemo kiba gifatanye n’inzu umuryango utuyemo, kandi abenshi bakaba batagira ubushobozi bwo kugura amakara, ndetse na gaz bahawe hafi ya bose barazibitse kuko badafite ubushobozi bwo kuzigurira, ubu bakaba bacanisha inkwi.

Ni Umudugudu watujwemo imiryango 144
Ni Umudugudu watujwemo imiryango 144

Umwe ati "Ari amakara na gaz byose muri kino gihe byarahenze, ku buryo mu batuye muri uyu Mudugudu abafite ubushobozi bwo kubyigondera ari mbarwa. Wibaze kuba umuntu atuye hano yari asanzwe atishoboye, ku kwezi ugasanga arasabwa ibihumbi bitari munsi ya 25 byo kugura amakara cyangwa gaz byo gutekesha. Ayo mafaranga si buri wese wapfa kuyabona ari nayo mpamvu abenshi kubera ko tuba tudafite ubwo bushobozi duhitamo kujya gutashya inkwi hirya no hino akaba arizo dutekesha".

Ati "Inzu zimwe zagiye zanduzwa n’imyotsi ndetse ukurikije ubukana bwayo biragoye kuhasukura udakoresheje uburyo bwo gusiga andi marangi. Natwe ubwacu iyo dutetse imyotsi isabagira mu nzu hose bikatubangamira. Kugeza ubu nta gisubizo ubwacu tubona kitari ugutegereza icyo ubuyobozi buzabikoraho wenda byaba na ngombwa bukaba bwakubaka ibikoni byitaruye izi nyubako, mu rwego rwo kuzirinda gukomeza kwangirika".

Mu bindi bagaragaza nk’imbogamizi ni ibijyanye n’imirima yo mu mbago z’uyu Mudugudu, bari barasezeranyijwe ko nibawugeramo bazajya bayihinga, icyakora ubwo bahageraga batunguwe no gusanga iyo mirima nta muntu n’umwe mu batujwe muri uyu Mudugudu wemerewe kuyihinga, ahubwo ikaba ihingwa n’abo bavuga ko ari abayobozi.

Ni mu gihe ku rundi ruhande hari imwe mu miryango itewe impungenge n’amafaranga ibihumbi amagana n’amagana ya Fagitire z’amazi, babarwaho ko bakoresheje nyamara atari bo.

Umuturage ati "Hari abo bagenda baha Fagitire ziriho ibihumbi 800 abandi ugasanga babarwaho ibihumbi 300 cyangwa 400 n’andi gutyo gutyo. Bakiziduha bwa mbere, bamwe bariyamiriye abandi babanza gutekereza ko ari abakozi ba WASAC bashobora kuba baribeshye mu mibare, bidutera ubwoba ariko twaje kugenzura dusanga ayo mafaranga ari akomoka ku mazi yagiye akoreshwa ubwo hubakwaga uyu Mudugudu, urangiye bagenda batayishyuye none ndabona ari twe tuzabigenderamo".

Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi wuzuye utwaye Miliyari zisaga 20 z'amafaranga y'u Rwanda
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi wuzuye utwaye Miliyari zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda

Ati "Duhorana impungenge ko igihe kimwe tuzabyuka tukisanga bayafunze. Leta nibyinjiremo uyu mwenda tubarwaho iwutwunamureho natwe dutangire kujya turyama dusinzire".

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi wuzuye utwaye Miliyari zisaga 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUTABARE ABATUYE UMUDUGU W’ICYITEGEREREZO WA MUHIRA-RUGERERO AHO GITIFU WA RUGERERO NGO KUWA GATANU TALIKI29/12/2023 AZASEZERANYA KU GAHATO ABATUYE. UWO MUDUGUDU NGO UTAZEMERA AZAMUSOHORA MUNZU, MUR’ABO AZASEZERANYA HARIMO N’UFITE UBURWAYI BWO MU MUTWE WITWA EMMANUEL HAKIZIMANA UMUKOBWA YIHAMBIRIYEHO AMUFATANYIJE N’UBWO BURWAYI, KARIBU KARIBU MUZAZE KWIHERA AMASO

Musemakweli yanditse ku itariki ya: 24-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka