Abatsinze ‘iAccelerator’ ya Imbuto Foundation bahawe ibihumbi 40 by’Amadolari

Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo bashoje amarushanwa yiswe Innovation Accelerator (iAccelerator) kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, aho urubyiruko rwahize urundi mu rwahataniye kugaragaza ibisubizo ku buzima bwo mu mutwe n’ubw’imyororokere rwahawe Amadolari ya America 40,000.

Abatsinze iryo rushanwa bahawe ubushobozi bwo gukora imishinga yabo
Abatsinze iryo rushanwa bahawe ubushobozi bwo gukora imishinga yabo

Imbuto Foundation hamwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage (UNFPA), ndetse n’Ikigo mpuzamahanga cy’ubutwererane cya Koreya (KOICA), byatanze amadolari ibihumbi 10 kuri buri mushinga muri ine y’urubyiruko rwatsinze iAccelerator y’uyu mwaka.

Muri ayo marushanwa akozwe ku nshuro ya gatatu kuva mu mwaka wa 2016, ni bwo hahembwe imishinga ine, ariko ubusanzwe hahembwaga itatu ya mbere, igahabwa amadolari ibihumbi icumi (10,000$) umwe umwe (arakabakaba miliyoni 10 z’amanyarwanda kuri buri mushinga).

Urubyiruko rwatsinze aya marushanwa ruvuye mu mwiherero wahurije hamwe abafite imishinga ku giti cyabo cyangwa amatsinda, aho basabwaga kugaragaza uburyo bazatanga amakuru na serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko rufite ubumuga.

Bagombaga kandi kugaragaza uburyo bazasakaza amakuru ajyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko, akarufasha kwikura mu bwigunge no gushaka ubufasha ahantu hose bashoboye kububona.

Abatsinze aya marushanwa ni Aimée Laetitia Umubyeyi ufite umushinga witwa URUJENI, ukaba ugamije kuganiriza ababyeyi no guhugura urubyiruko cyane cyane abangavu ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Emmanuel Habiyambere hamwe na Oreste Hafashimana bafite umushinga witwa MENYA WIRINDE, uzakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo urwa Youtube, mu gufasha urubyiruko kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Marie Odile Uwineza na Charline Mugeniwayesu bafite umushinga witwa UBUMUNTU ORGANIZATION, ugamije kongera ubushobozi mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abagore, hibandwa ku bakobwa batewe inda bakiri bato.

Josiane Umurerwa na Dan Hirwubaruta bafite umushinga witwa MIZERO CARE ORGANIZATION ugamije koroshya itangwa rya serivisi n’amakuru ku buzima bwo mu mutwe, binyuze mu buvuzi bw’ubujyanama no gukora ubukangurambaga ku kamaro k’umuryango n’inshuti mu kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, avuga ko mu byashingiweho mu guhitamo aba mbere, hari ukureba niba harimo ubuvumbuzi cyangwa ibishya umushinga uzanye, kuba harimo umwimerere wa ba nyirawo, kuba basubiza ibibazo biriho kandi batanga serivisi zihendutse.

Umutoni yashimiye umuryango DOT Rwanda wahuguye ba nyiri imishinga 10 y’urubyiruko mu mwiherero, ndetse n’inteko yagize uhare mu gutoranya imishinga ya mbere.

Iyo nteko yari igizwe na Dr Yvonne Kayiteshonga ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Aphrodice Mutangana uyobora ikigo Digital Africa, ndetse na François Xavier Karangwa uyobora umuryango w’abafite ubumuga biyemeje kurwanya SIDA (UPHLS).

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, avuga ko iyo habaho amikoro ahagije, abitabiriye amarushanwa ya iAccelerator bose bari bakwiriye ibihembo kugira ngo bikure mu mibereho mibi batewe n’icyorezo Covid-19.

Yakomeje agira ati "Ariko ubuzima burakomeza ntabwo icyorezo cyatuma abantu biheba ngo bumve ko isi irangiye, ni yo mpamvu tugomba kwishakamo ibisubizo nk’uko uyu munsi mwabigaragaje".

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner na we yakomeje avuga ko amarushanwa ya iAccelerator aje mu gihe gikwiriye, bitewe n’uko icyorezo cyahungabanyije benshi mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe.

Schreiner asaba ko serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zagera ku bazikeneye bose cyane cyane urubyiruko n’abafite ubumuga.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Kim JiWoong ashima ko aya marushanwa ya iAccelerator afasha urubyiruko kugira inshingano n’ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bw’imyororokere, hamwe n’ubuzima bwo mu mutwe.

Umuryango Imbuto Foundation utanze ibyo bihembo ku munsi wahuriranye n’isabukuru yawo y’imyaka 20 umaze ushinzwe na Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame.

Mu batanze ibiganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, harimo urubyiruko rufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ndetse n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Ni ibiganiro kandi byitabiriwe n’abantu bari hirya no hino ku isi ndetse n’abayobozi barimo Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana.

Insanganyamatsiko y’Ihuriro ry’Urubyiruko ry’uyu mwaka igira iti "Covid-19: Ibihe bigoranye, gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku ngamba nshya".

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka