Abatishoboye bose babaruwe muri Nyarugenge bazaba bubakiwe muri Mata 2021

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko bitarenze ukwezi kwa Mata k’umwaka utaha wa 2021, buzaba bwubakiye imiryango 132 yose itishoboye ituye muri ako Karere.

Ngabonziza Emmy uyobora Nyarugenge arizeza ko mu kwezi kwa kane k'umwaka utaha bazaba barangije kubakira abatishoboye bose babaruwe
Ngabonziza Emmy uyobora Nyarugenge arizeza ko mu kwezi kwa kane k’umwaka utaha bazaba barangije kubakira abatishoboye bose babaruwe

Byatangajwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, mu muganda bakoreye mu mpere z’icyumweru mu Mudugudu wa Makaga, Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Kigali, bari kumwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ngabonziza avuga ko mu miryango 132 y’abantu batishoboye babaruwe muri ako karere, igera kuri 99 imaze kubakirwa inzu zigezweho mu tugari twa Taba muri Kanyinya, na Rwesero muri Kigali, isigaye na yo ikazaba yubakiwe mbere y’itumba ry’umwaka utaha wa 2020.

Ngabonziza yagize ati "Aba bantu wasangaga bacumbikiwe n’imiryango y’inshuti zabo kuko batishoboye, ubundi ugasanga inzego z’ibanze zifatanya n’abaturage kwishakamo ubushobozi kugira ngo bagire umuryango bacumbikira".

Uyu muyobozi w’Akarere avuga ko imiryango 29 irimo kubakirwa kuri site ya Rwesero isanzeyo indi irenga 60 yagiye ihatuzwa mu bihe bitandukanye, kugeza ubu bakaba bafite amashuri, ikigo cy’ubuvuzi n’amazi meza.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge hamwe n'abafatanyabikorwa bako mu muganda wo kubakira abatishoboye ku Rwesero
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’abafatanyabikorwa bako mu muganda wo kubakira abatishoboye ku Rwesero

Akarere ka Nyarugenge hamwe n’abafatanyabikorwa bako, biyemeje gukusanya amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 120 yo kubakira abatagira aho kuba, ndetse no gutanga amaboko mu muganda bafatanyamo n’abaturage.

Umuturage witwa Barenga Odette umaze umwaka n’amezi ane atujwe ku Rwesero ashima ko bahawe inzu nziza bavuye mu busembere, igisigaye kikaba ari icyabafasha guteza imbere imibereho yabo.

Barenga ati "Uwaduha nk’isoko ducururizamo ndetse n’umuhanda tukabona imodoka zigera hano, ku buryo umuntu yajya ajya mu mujyi kurangura ibintu akabizana hano kubicuruza".

Mu kumusubiza, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yizeza ko hari umuhanda uva ku Rwesero uhinguka i Nyamirambo bazakorera abo baturage mu gihe kidatinze, kandi ko hari n’ibindi bikorwa by’iterambere bagiye kwegerezwa.

Uwitwa Alain Numa ukorera Sosiyete y’Itumanaho MTN (iyi sosiyete ikaba ari imwe mu bafatanyabikorwa [JADF] ba Nyarugenge), na we yijeje ko isuzuma ry’imibereho y’abo baturage ari ryo rizatuma hamenyekana ibikorwa by’iterambere bakwiye kubagenera birimo ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko buzakomeza gusuzuma niba hari abandi baturage batishoboye bakeneye kubakirwa, kugira ngo bubashyire mu cyiciro gishya kizabaho nyuma y’ukwezi kwa Mata 2021.

Abaturage basaba Akarere n'abafatanyabikorwa bako kwegerezwa ibyabafasha guteza imbere imibereho yabo nyuma yo kububakira
Abaturage basaba Akarere n’abafatanyabikorwa bako kwegerezwa ibyabafasha guteza imbere imibereho yabo nyuma yo kububakira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nibiki ndimo kubona! Aha amarafari ahiye arubakishwa ibyondo? Ese leta yabuze ciment ngo ikore ibirambye ? Nonese wabina briques cuites ukabura ciment? Ewana mujye mukora ibintu bijyanye yeho nizo gufasha abatishoboye arikose iyo musenyera abantu ngo yubakishije inkarakara... ibi byo nibiki

Luc yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka