Abatishoboye baranenga imyitwarire y’inzego z’ibanze muri Girinka

Bamwe mu baturage batishoboye b’Akarere ka Ruhango baravuga ko bababazwa cyane n’inzego z’ibanze zaka amafaranga abagenewe guhabwa inka, bayabura inka zigahabwa abayatanze.

Aba baturage bavuga ko bababazwa cyane n’uko bagenzi babo babahitamo nk’abatishoboye, kugira ngo bahabwe inka, ariko nyuma bagatangazwa n’uko abayobozi bo mu nzego z’ibanze baca inyuma bakabaka amafaranga. Iyo bayabuze, inka ihabwa utarayigenewe ngo ufite amafaranga yo gutanga nka bitugukwaha.

Abatishoboye bo mu Ruhango bavuga ko abagenerwa inka atari bo bazihabwa.
Abatishoboye bo mu Ruhango bavuga ko abagenerwa inka atari bo bazihabwa.

Umwe mu baturage wo mu Murenge wa Ruhango utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko we ubwe abaturage bamutoye nk’umuntu utishoboye ariko Umukuru w’Umudugudu, akamwaka amafaranga ibihumbi 5, akayabura.

Igihe cyo gufata inka kigeze, ngo yaragiye yibura ku rutonde, umugozi yari yitwaje ngo awuzanemo inka awusubirizayo aho.

Nyabuhene Germain, umusaza w’imyaka 86 y’amavuko, avuga ko abaturage bamutoreye mu nama, kuva gahunda ya Girinka yatangira, ariko kugeza n’ubu ntayo arabona. Agira ati “Maze kwitwaza ikiziriko inshuro ebyiri ngarukira aho.”

Uyu musaza w'imyaka 86 ngo yemerewe inka kuva gahunda ya Girinka yatangira ariko na n'ubu ntarayihabwa.
Uyu musaza w’imyaka 86 ngo yemerewe inka kuva gahunda ya Girinka yatangira ariko na n’ubu ntarayihabwa.

Mukamuhizi Helena we avuga ko inka yayemerewe ndetse anatera ubwatsi yitegura kwakira inka, nyuma ariko arategereza araheba, kuko ngo na we bamwatse amafaranga akayabura.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, bwemera ko iki kibazo gihari koko, ko hari abayobozi bagiye banyuranya n’amabwiriza ya gahunda Girinka, cyakora ngo hafashwe ingamba zo guhangana na cyo.

Rugwizangoga Dieudonné ushinzwe guteza imbere Ubworozi mu Karere ka Ruhango, avuga ko hari abayobozi mu nzego z’ibanze bagendaga bafata inka aho kuziha abo zigenewe, bakaziha abatazigenewe.

Nyuma yo kumenya ayo makuru, ngo hafashwe icyemezo cy’uko zizajya zakwa abazihawe batazikwiye zigasubizwa abazigenewe, ndetse umuyobozi wabigizemo urahare agakurikiranwa n’amategeko.

Uyu mukozi ushinzwe ubworozi, avuga ko ubu bamaze gushyiraho komite muri buri mudugudu ishinzwe gucukumbura ibibazo biri muri Girinka, ndetse bakanagira uruhare mu itangwa ryazo.

Umuvunyi Wungirije, Musangabatware Clement, avuga ko bamaze gukora ubushakashatsi kuri ruswa ivugwa muri gahunda ya Girinka. Mu minsi mike iri imbere, bakazashyira ahagaragara ibyabuvuyemo, ndetse bashyikirize raporo inzego bireba.

Kuva gahunda ya Girinka itangiye, abaturage 8030 mu Karere ka Ruhango, ni bo bamaze guhabwa inka.

Abatishoboye basaba inzego z’ubuyobozi bwo “hejuru” kujya zimanuka zikikurikiranira igikorwa cyo gutanga inka, aho kubiharira inzego zo hasi gusa kuko hari izirangwamo uburiganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mu murenge wa ntongwe abaturage barashize rwose veterinaire na ruswa za girinka kdi agomba kuba asangira na gitifu kuko nta gikorwa ngo bihinduke .Kagame inka wahaye abaturage zariwe nabishoboye nabafite akazi ese ubundi nabo baba bifuza kuba ba nyakujya?

aline yanditse ku itariki ya: 3-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka