Abatinyaga kwitabira itorero ngo baje gusanga ribafitiye akamaro

Hari bamwe mu banyeshuri batinyaga kwitabira itorero ngo bumva ribamo ubuzima bugoye, ariko ngo baje gusanga baryungukiramo byinshi.

Abanyeshuri bo mu Karere ka Nyamagabe bitabiriye itorero “Inkomezabigwi” icyiciro cya kabiri, batangaje ko mu minsi itatu bamaze mu itorero bamaze kungukiramo byinshi, birimo gukorera ku gihe, gushyira hamwe n’ibindi nyamara mbere ngo barumvaga ari ahantu bazahurira n’ibibazo.

Abanyeshuri batinyaga kwitabira itorero bazi bagira ngo riravunanye bararivuga imyato.
Abanyeshuri batinyaga kwitabira itorero bazi bagira ngo riravunanye bararivuga imyato.

Elysee Habimana, uturuka mu Murenge wa Gasaka, avuga ko mbere yumvaga itorero ari ibintu bigoye bitewe n’ibyo ababanjirije bababwiraga nyamara we akemza ko ari ryiza kandi amaze kuryungukiramo byinshi.

Yagize ati “Mbere numvaga itorero ari ibintu bikaze cyane, ari ibintu biteye ubwoba byitwaga ingando nkumva ni ahantu umunyeshuri ahurira n’ubuzima bukomeye, ariko uko imyaka ishira n’uko dukomeza kugira ubuyobozi bwiza, baduha ibyo dukeneye.”

Habimana akomeza avuga ko amaze kuhigira gukorera kuri gahunda kandi ugakora ibintu bitandukanye mu gihe gito kandi umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi.

Agira ati “Nk’ubu dutorezwa aho bita mu isibo ugomba kubarizwa, rero no mu buzima busanzwe bikwigisha ko ugomba kugira aho ubarizwa ku buryo ugukeneye amenya aho agushakira. Batwigishije kudatatira umuco wacu n’indangagaciro na kirazira.”

Emmanuel Karangwa Rwibutso, na we ni umunyeshuri witabiriye iri torero. Atangaza ko amaze kunguka byinshi birimo uruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho.

Ati “Twagiye dusobanukirwa ibijyanye n’igihugu cyacu, amateka y’igihugu cyacu, iterambere igihugu kimaze kugeraho ndetse n’uruhare rwacu nk’urubyiruko tugomba kugira, kugira ngo iryo terambere turikomeze kandi n’ejo hazaza tuzavemo abantu basobanutse.”

Itorero “Inkomezabigwi”, icyiciro cya kabiri mu Karere ka Nyamagabe bose hamwe ni 1685 bakaba bakorera kuri site ya E.Sc. Nyamagabe, TTC Mbuga, ku Murenge wa Tare ndetse na E.S Kaduha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka