Abateza imbere ibikorwa bidaheza abafite ubumuga bashimiwe

Ibigo n’abantu ku giti cyabo 35 bahize abandi mu iterambere ry’ibikorwa bidaheza abafite ubumuga mu Rwanda, bahawe ishimwe bagenewe n’Ikigo1000 Hills Events gitegura ibikorwa bitandukanye.

Ni ibihembo byatanzwe ku wa 01 Ukuboza 2023 ku bantu batandukanye barimo abikorera, abanyamakuru n’ibigo by’itangazamakuru, n’abandi bateza imbere ibikorwa bidaheza abafite ubumuga mu iterambere.

Umunyamakuru wa Kigali Today, Malachie Hakizimana akaba ari mu bahatanye nk’umunyamakuru wanditse inkuru ziteza imbere ibikorwa bidaheza abafite ubumuga akaba yahawe igihembo, naho Kigali Today ihembwa nk’ikigo cy’itangazamakuru gikorera ubuvugizi abafite ubumuga.

Umunyamakuru Malachie Hakizimana wa Kigali Today ari mu bahawe ishimwe
Umunyamakuru Malachie Hakizimana wa Kigali Today ari mu bahawe ishimwe

Ubwo yakiraga igihembo cyagenewe KigaliToday, Umwanditsi mukuru wa Kigali Today, Leon Nzabandora, yavuze ko yishimiye kwakira ibyo bihembo kandi yizeza ko Kigali Todaday igiye kongera uburyo bwo kukorera ubuvugizi abafite ubumuga, binyuze mu biganiro n’inkuru igeza ku Banyarwanda

Agira ati, “Twishimiye kwakira iki gihembo nk’ikigo cy’itangazamakuru, kuko mu kazi kacu ka buri munsi twita ku buvugizi bw’abantu bafite ubumuga. Dukorana bya hafi n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite ubumuga n’abafatanyabikorwa bayo, kandi tuzakomeza iyo mikoranire”.

Nzabandora ashimangira ko KigaliToday, ikorana cyane n’izindi nzego n’imiryango cyangwa abantu ku giti cyabo, mu rwego rwo guharanira ko abantu bafite ubumuga, bagira amahirwe angana mu kugera ku burezi, ubuvuzi, imirimo no kudahezwa mu bikorwa by’ubuzima busanzwe.

Bamwe mu bari bahagarariye Kigali Today bakira igikombe
Bamwe mu bari bahagarariye Kigali Today bakira igikombe

Mu butumwa rusange ku bitabiriye ibirori byo gutanga ibyo bihembo, hagaragajwe ko buri wese akwiye kugira uruhare mu guharanira ko abantu bafite ubumuga bagira uburenganzira nk’ubw’abandi, kandi ko abahawe ibihembo bakwiye kubera abandi urugero mu gukomeza guteza imbere ibikorwa bidaheza abafite ubumuga.

Ibindi bigo n’abantu ku giti cyabo bahawe ibihembo harimo nk’umuhanzi Nyarwanda Niyo Bosco wahembwe nk’ufite ubumuga, wisobanukiwe agatinyuka kuragaza ko n’abafite ubumuga bashoboye dore ko indirimbo ze zikunzwe na benshi mu Rwanda.

Hahembwe kandi abanyeshuri biga muri IPRC Kicukiro, nk’abafite umushinga mwiza ufite agashya gashobora gufasha abafite ubumuga, aho bakoze igare rishobora gufasha ubumuga rikoresheje kwitwara bisasabye ko bamusunika ahubwo rigakoresha ijwi mu kwitwara.

Hanahembwe kandi ibigo bitandukanye bisanzwe bitanga serivisi birimo iby’imari, ubucuruzi buciriritse, ubucuruzi bwagutse birimo Stafford Coffee Brewery Ltd,gikoresha abakozi bafite ubumuga kandi kigaragaza ko batanga umusaruro kandi ko kizakomeza kubongera.

Umuyobozi wa 1000 Hills Events, Ntaganzwa Nathan
Umuyobozi wa 1000 Hills Events, Ntaganzwa Nathan

Umuyobozi wa 1000 Hills Events, Ntaganzwa Nathan yagaragaje ko bahisemo gutegura igikorwa nk’icyo, mu rwego rwo kongera kwibutsa ibigo n’abikorera ko bafite inshingano zo kuzirikana kudaheza kw’abafite ubumuga.

Agira ati “Abahawe ibihembo mwese twabashimiye tubikuye ku mutimakubera akazi gakomeye mukora, mu guhindura imyumvire muharanira ko abafite ubumuga bagira uburenganzira nk’abandi mu bikorwa by’iterambere, mukomereze aho muri ako kazi mudahwema kwitangira”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko hatewe intambwe ikomeye imaze mu rugendo rwo gushyigikira abafite ubumuga.

Agira ati, “Ibigo bitandukanye bikwiye kwimakaza ihame ryo kudaheza abafite ubumuga kuko na bo bashoboye kandi ko mu nzego zose bakoramo bashobora gutanga umusaruro”.

Banki ya Kigali nayo yahembwe nk’ikigo cyagize uruhare mu iterambere ridaheza abafite ubumuga, hanahwembwe kandi amavuriro n’abikorera ku giti cyabo mu guteza imbere gahunda zidaheza abafite ubumuga.

Habayeho n'umwanya w'ubusabane
Habayeho n’umwanya w’ubusabane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka