Abaterankunga b’u Rwanda bashimye uburyo inkunga batanga ikoreshwa neza
Ubwo bari mu mwiherero w’iminsi ibiri wateguwe na Minisitere y’imari n’igenamigambi (MINICOFIN), abafatanyabikorwa batera inkunga u Rwanda bagaragaje ko bishimiye uko inkunga bagenera u Rwanda ikoreshwa.
Uwo mwiherero watangiye tariki 13/02/2014 mu karere ka Rubavu ugamije kurebera hamwe ibyagezweho ku bufatanye n’inkunga u Rwanda ruhabwa no kureba ibyashyirwamo imbaraga muri EDPRS II hibandwa ku byihutisha iterambere ry’abaturage no kubavana mu bucyene.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb Gatete Claver, yatangaje ko ibihe bikomeye bwatewe n’ihungabana ry’ubukungu bitewe n’ibura ryamafaranga ku isi byabaye mu mwaka wa 2009 byiyongeraho ihagarikwa ry’inkunga ku bihugu bimwe na bimwe mu mwaka wa 2012 u Rwanda rwabyitwayemo neza.
Amb Gatete Claver avuga ko ingamba zafashwe n’u Rwanda mu guhangana n’ibihe rwarimo byatumye rudahura n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu, kandi iyi mikorere yatumye abafatanyabikorwa bari barahagaze barongeye kugaruka bakaba bakorana neza n’u Rwanda.
Umwiherero witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abanyamabanga bahoraho muri ministeri zitandukanye, urugaga rwabikorera mu Rwanda, Banki yisi, Societe civil n’amashami atandukanye y’umuryango w’abibumbye akorera mu Rwanda bagaragarijwe uburyo amafaranga y’inkunga batanga akoreshwa neza binyuze mu ngengo y’imari.

Mu Rwanda bamwe mu baterankunga bahitamo kunyuza inkunga yabo mu ngengo y’imari y’igihugu kugira ngo ishobore gukoreshwa mu kwihutisha iterambere ry’igihugu naho abandi bagahitamo kuyinyuza mu miryango ikora ibikorwa ariko henshi bigaragara ko idakoreshwa neza nkuko inyuzwa mu ngengo y’imari.
Amb Gatete Claver avuga ko imishinga nterankunga ikorera mu Rwanda igomba kujya igira icyiciro ibarizwamo n’ibyo ikora kugira ngo bishobore gukurikiranwa no kugaragaza umusaruro ku gihugu kuko hari itagaragaza umusaruro.
Minisitiri Amb Gatete Claver agitara ati “dushaka kugaragarizwa ibyo imishinga ikora, n’inkunga ikoresha n’ibyo iyikoreshamo n’impinduka byatanze mu guteza imbere u Rwanda.”
Abafatanyabikorwa b’u Rwanda bashima uburyo u Rwanda rukoresha inkunga neza rushaka kwigira, bakavuga ko bigaragarira ku mafaranga igihugu gikoresha mu ngengo y’imari kitagendeye ku nkunga gihabwa.
Minisitiri Amb Gatete Claver akavuga ko u Rwanda rucyeneye ko ifaranga ryose rikoreshwa icyo rigenewe kandi rikagira uruhare mu iterambere ry’igihugu kugira ngo EDPRS II ishobore kugerwaho neza ku bufatanye bw’abanyagihugu n’abaterankunga.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo nibyo biragaraga ko iyo bahaye inkunga u Rwanda ikoreshwa neza kandi igakoreshwa ibyo yateganyirijwe ibi bigaragarira umuvuduko w’iterabere u Rwanda rugenda rugeraho abaterankunga bashobora gukomeza gukorana nu Rwanda kuko ruratanga ikizere.
erega burya sha imbuto y’umugisha yera kugiti cy’umuruho, abanyarwanda tuzzi ubu bwahao twavuye tuzi icyerekezo dushaka, igikorwa cyose kije kidusanga gishaka gukomeza intambara turi gutera mu iterambere twiyemeje cyose tucyakirizanya amaboko abiri kandi tukagitwara nkamata y’abageni, abaterankunga rwose ntibabatangaze dufite abayobozi bashoboye bbafite ubushishozi kandi icyo bashyize imbere ari ugukorera abaturage, kubitangira kugirango bagera kubyiza babuze imyaka amagana ashize. ikizere kudatenguye nibyo leta yacu yiyemeje mugukorana n’abaterankunga bayo.