Abateguriye amafunguro abitabiriye YouthConnekt bagomba gukurikiranwa - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame ubwo yasozaga itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, yavuze ko hari amakuru aherutse kumenyekana ko urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt, rwariye ibiryo bikabatera hafi ya bose uburwayi, bityo ko ababiteguye bagomba guhanwa.

Perezida Kagame aganira n'urubyiruko rwari mu itorero Indangamirwa
Perezida Kagame aganira n’urubyiruko rwari mu itorero Indangamirwa

Ibi yabitangaje ubwo yabazaga abitabiriye itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 uburyo baryaga, ndetse n’ibyo banywaga kugira ngo yumve ko nta kibazo bahuye nacyo mu mirire, mu gihe bamaze mu itorero.

Ati “Ejobundi numvise ko ubwo twahuraga muri YouthConnekt, umubare munini w’abariye amafunguro babateguriye barwaye, ibyo bibaho bite mu Rwanda rwacu dushaka gukora ibintu binoze, abantu bagaburirwa ibintu bibarwaza gute?”

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah, yavuze ko ayo makuru bayamenye ariko ko byaturutse ku burangare bwo kudashyiraho uburyo ibyo biryo bitegurwamo, kugeza bigeze ku bo byateguriwe.

Ati “Twarabimenye ko urubyiruko rwinshi rwarwaye, twarabikurikiranye, ni amakosa ubundi ntibyari bikwiye, twagombaga gushyiraho uburyo bwo kubikurikirana kuva bitegurwa kugeza bijyanwa guhabwa urubyiruko. Twararangaye urubyiruko ntirwagombaga guhabwa ibiryo birutera ibibazo”.

Perezida Kagame avuga ko bidakwiye ko habaho ibintu nk’ibyo by’uburangare haba mu burere, mu myifatire no mu mikorere.

Ati “Abo bantu babikoze ntabwo aribwo bwa mbere, ndashaka ko bikurikiranwa, bagomba guhanwa abagaburiye abantu ibintu nk’ibyo”.

Perezida Kagame avuga ko ibi bibaye kenshi kandi abayobozi basaga nk’ababyihanganira, ariko ko bidakwiye, yasabye urubyiruko gukura rwumva ko ibintu bigomba gukorwa mu buryo bunoze, bikoranwe isuku kuko umwanda ntaho uhuriye n’ubukene.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka