Abatega imodoka rusange barasaba ko ibiciro by’ingendo bitazamuka

Abatega imodoka mu buryo bwa rusange baratangaza ko bagikeneye nkunganire ku giciro cy’ingendo, itangwa na Leta kuko ibibazo by’amikoro make byatewe na Covid-19 bigihari, ndetse n’ibindi biciro ku isoko bikaba byarazamutse cyane.

Abatega imodoka rusange barasaba ko ibiciro by'ingendo bitazamuka
Abatega imodoka rusange barasaba ko ibiciro by’ingendo bitazamuka

Ibi babitangaje mu gihe Leta iherutse kuvuga ko mu rwego rwo gukemura mu buryo burambye, ikibazo cy’ibirarane bya nkunganire, umugenzi azajya yiyishyurira igiciro cy’urugendo ijana ku ijana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwase Patricie, yasobanuye ko gukemura ikibazo cy’ibirarane Leta ibereyemo ba nyiri ibigo bitwara abagenzi bitinda hashakwa amikoro, ariko ko gukemura icyo kibazo mu buryo burambye ari ukureka umugenzi akajya yiyishyurira ijana ku ijana nk’uko byahoze.

Aganira na RBA, Eng. Uwase yavuze ko habaho gutinda hashakwa amikoro ariko ko ubu Leta igiye kwishyura ibirarane by’amezi atatu yari ibereyemo ba nyiri ibigo bitwara abagenzi.

Gusa avuga ko umuti urambye wo gukemura ibibazo bishamikira kuri ubwo bukererwe, ari ukuzamura igiciro kandi abagenzi bakacyiyishyurira cyose.

Ati “Uburyo burambye ubundi bwo kubikosora, ni ugushyiraho igiciro nyacyo cy’urugendo nk’uko byari bimeze mbere ya Covid. Ubundi ni ko bizinesi igomba kuba igenda, kuko n’impamvu mbere ya Covid abantu batabonaga ibibazo nk’ibyo tubona uyu munsi, ni uko bishyuraga igiciro kiriho, hanyuma bakishyura n’umushoramari bityo agakoresha imodoka, ibintu bikihuta”.

Ati “Leta yiyemeje kuba itwaye uwo mutwaro, tubimazemo igihe kigera ku myaka itatu; ni igihe rero umuntu agomba kugeraho akagicutsa, kugira ngo dukomeze dukore n’ibindi”.

Abagenzi baganiriye na Kigali Today ku wa 29 Kanama 2023, bavuze ko batiteguye kuba ibiciro by’ingendo byakwiyongera, kuko hakiri ibibazo by’ubukungu bitandukanye.

Nsabamariya Agnès ati “Umuntu utega buri munsi byamugora itike bayongereye, nkanjye nta bushobozi bwo gutega nabona itike iramutse yiyongereye. Nakwifuza ko ibiciro byaguma uko byari biri”.

Undi utifuje ko amazina ye atangazwa ati “Bongereye itike byatugora kuko nk’uyu munsi iyo ushyize 500Frw ku ikarita akugeza hano mu mujyi akanagusubiza aho wavuye. Ubwo urumva niba bazayongera umuntu azajya akoresha nka 1000Frw ku hantu hatatu honyine. Binabaye ntibazabizamure ngo bikabye kuko ibintu byose byarahenze ku isoko nta bushobozi dufite”.

Mwunguzi Theonest uyobora Ishyirahamwe ry’Ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda (ATPR), avuga ko ku ruhande rw’ibigo bitwara abagenzi, basanga koko bikwiye ko bajya bishyurirwa ku gihe kuko ari byo binoza imitangire ya serivisi, ariko ko nanone Leta yazita ku bushobozi bw’abagenzi mu gihe itike izaba izamuwe.

Ati “Ushobora gusanga cya giciro bashyizeho umuturage atagishobora bitewe n’aho ibintu byageze. Nk’ubu tuvuge itike iva i Kigali igera i Rubavu, byari 3,300Frw birazamutse bigeze muri 6,000 wenda ari cyo giciro kigiyeho, na yo yavuna umugenzi”.

Mwunguzi akomeza avuga ko habanza gusuzumwa igiciro nyacyo gikwiye gushyirwaho ariko hakarebwa n’ubushobozi ku bagenzi, ubundi bakabona kwemeza igiciro nyacyo.

Kugeza ubu, ibiciro by’ingendo bikurikizwa kuva mu Kwakira 2020, ni amafaranga y’u Rwanda 21 ku kilometero kimwe ku ngendo zo mu ntara, ndetse na 22 ku kilometero mu Mujyi wa Kigali. Byashyizweho na Leta bisimbuye ibyari bimaze gushyirwaho ariko byinubirwa n’abaturage, kuko byari biri hejuru y’ibi kandi ubukungu bwifashe nabi bitewe na Covid-19, ibituma Leta iba igomba kwishyura Miliyari enye buri kwezi za nkunganire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukarere kanyamagabe harabaturage barigutakamba bavugako batakibona ahobagurishiriza umusaruro wingano nyuma yaho imanshini yazitunganyaga itagikora

Real bosco yanditse ku itariki ya: 5-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka