Abatatira u Rwanda bagiye kugerwaho n’ukuboko kw’amategeko-Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wahaye ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’ abasirikare bato(Cadets) bo mu Ngabo z’u Rwanda bagera kuri 528 barimo ab’agitsina gore 60, kuri uyu wa gatanu tariki 26/6/2015; anaburira Ingabo z’igihugu n’abakozi b’izindi nzego muri rusange, ko abatatira igihugu bazabihanirwa n’amategeko, kabone n’ubwo baba hanze y’igihugu.
Perezida Kagame yabanje gusobanurira abasirikare bambitswe ipeti, ko gutatira u Rwanda ari ukudashyira mu bikorwa ibyo barahiriye, harimo kwanga kwitabira kurwana intambara bategetswe kujyamo, cyangwa kuzijyamo bakazitsindwa.

Aburira abarahiye n’Abanyarwanda muri rusange, yagize ati ”Ingabo igomba kugira ubushobozi bwo kurwana ingamba n’intambara yahamagariwe igihe ari ngombwa, kandi ikazitsinda; abatatiye u Rwanda ukuboko kw’amategeko kuzabageraho aho bazaba bari hose; ni ikibazo cy’umunsi gusa”.
U Rwanda rugendera ku mategeko, nk’uko Umukuru w’Igihugu yavuze ko abanga kubahiriza inshingano barahiriye, ngo baba basuzuguye ayo mategeko, akaba ari na yo agomba kubahana.

Yakomeje ko abatatiye u Rwanda bakaba barutoteza, bitazabahira kuko ari igihugu kigendera ku muco n’amateka byihariye; kandi ko agaciro karwo gahenze.
Yagize ati “Ntawe ugasanga ku muhanda, kandi nta muntu ukaguha kubera ko yakugiriye imbabazi; karwanishwa intambara, karangiza kakaguha amahoro”.

Perezida Kagame yashimiye Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako, nyuma yo kumwizeza ko rigiye kuzamura urwego rw’inyigisho n’amahugurwa ritanga.
Indahiro abasirikare barangije amasomo ya kadete(Cadets) barahiye ni isanzwe ivugwa n’abayobozi bakuru b’Igihugu iyo barahirira gutangira imirimo mishya.
Andi mafoto



Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nanjye ndabishaka rwose