Abatanga serivisi mu Rwanda baranengwa kugenda birengagiza ururimi rw’Ikinyarwanda

Bamwe mu batanga serivisi zinyuranye mu Rwanda, zaba izishyurwa cyangwa izitishyurwa bakomeje kugenda bareka ururimi rw’Ikinyarwanda muri serivisi batanga ahubwo bagahugira ku ndimi zo hanze, nk’uko abaturage babyinubiye mu isesengura riherutse gukorwa.

Iri sesengura ryakozwe n’umuryango Nyarwanda witwa Rwanda Appreciation Servise (RAS), watangaje ko Abanyarwanda benshi bifuza ko serivisi zose zashyirwa no mu Kinyarwanda bitewe n’uko abenshi mu bazisaba baba batazi izo ndimi.

Mu mujyi wa Kigali niho akenshi usanga ibiranga serivisi byinshi byanditswe mu ndimi z'amahanga.
Mu mujyi wa Kigali niho akenshi usanga ibiranga serivisi byinshi byanditswe mu ndimi z’amahanga.

Ibyo bigaragarira ku byapa n’ibindi bikoresho bijyanye no gutanga serivisi, hakaba n’aho usanga uwakira abakiriya atazi Ikinyarwanda neza, nk’uko Chantal Dukuzemuremyi, umuyobozi w’uyu muryango yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 06/09/2013.

Dukuzumuremyi yavuze ko bifuza ko abikorera n’ibigo bya Leta byafata iya mbere mu gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa bongera Ikinyarwanda muri gahunda zabo, kugira ngo birusheho kubaka abanyarwanda cyane cyane muri za Serivisi zibatangwaho.

Yagize ati: “Ikinyarwanda ibe imwe mu mbarutso kugirango serivisi zitangwe neza, aho Abanyarwanda bageraga bagasanga Impapuro zanditswe mu rurimi rw’amahanga kdi abagenerwa bikorwa bagomba guhabwa service bambere ari abanyarwanda.”

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Ubutetsi n’Ubukerarugendo (RTUC) ari naho uyu muryango watangiriye, Calixte Kabera nawe asanga ururimi ari kimwe igihugu kigomba gushingiraho iterambere n’ubukungu bwacyo.

Ati: “Kuba usanga serivisi abantu baba bakeneye zandikwa mu rurimi rwamahanga n’ikibazo gikomeye, ururimi n’igipande gito mu gutanga za serivisi ariko n’ahantu hakomeye twakubakiraho mu guhindura imyumvire y’abantu, ibyapa mu gubihindura mu ndimi z’Ikinyarwanda birashoboka.”

Uyu muryango uri no kwitegura igikorwa ngaruka mwaka yiswe “Custmer Week”, aho hazavugwa ku ibyo byinshi byo gukosora muri za serivisi zihabwa abaturage.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Nasomye iyi nkuru iransimisha kuko n’ukuri abakira abantu ahantu hatandukanye bakwiye kubikora mu kinyarwanda cyane cyane iyo uwaklira n’uwakirwa ari abanyarwanda. Ikindi nuko biteye isoni aho ujya nk’aho bafungurira, uje ku kwakira yakuzanira urutonde rw’ubwoko bw’amafunguro wamubaza ibisobanuro by’inyito y’ifunguro akananirwa kuyisobanura mu kinyarwanda cyangwa ngo asobanure ibirimuri i´ryo funguro. urugero, usoma ifunguro ryitwa ’Lasanya’ wamubaza uti ese muri ’Lasanya haba harimo ibiki, akananirwa kubisobanura kandi ntabwo abantu bose baba barize ibijyanye no gutegura amafunguro kandi ukwakira niwe ufite insinhano zo kubisobanura. Mu masomo ahabwa abakira abantu hakibanzwe ku ndimicyane cyane ikinyarwanda iyo bazakorera mu Rwanda. Igihugu gishobora gutera imbere gikoresha ururimi rwabo urugero China!Abanyrwanda ariko bo bafite amahirwe kuko bashobora kwiga indimi nyinshi ariko nyamuneka ntimwibagirwe urwanyu!

Clement yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Abanyaryanda bari bakomeye ku rurimi rwabo kandi byabaga bigaragaza ko bakunda umuco wabo, iby’ururimi byo byaranyobeye kuko n’abayobozi bamwe ntibakivuga ikinyarwanda, bazatwomeke kuri UK bigire inzira maze tuyoborwe n’Umwamikazi maze iby’umuco nyarwanda biveho kuko nta muco wahuzwa n’ururimi rw’amahanga.

BABA yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka