Abatakaje ingingo zo hejuru babonewe igisubizo
Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), mu ntangiriro z’icyi cyumweru ryamuritse icapiro rishya rishushanya insimburangingo rikanazisohora uko zakabaye, hifashishikwe ikoranabuhanga rizwi nka 3D printer, kimwe mu bikorwa biri muri gahunda yo guteza imbere ubuzima bw’ababuze ingingo bafashwa kubona insimburangingo zihendutse.

Iryo capiro ni irya kabiri rifunguwe mu Rwanda; rije ryunganira irya mbere rikora insimburangingo z’amaguru, ryashyizweho mu 2022, rikaba ari ryo capiro rya mbere rikora insimburangingo zo hejuru (amaboko) zikoze mu buryo bwa 3D.
Ryamuritswe kuwa mbere 7 Ukwakira, n’Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ku bufatanye n’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda cy’icyitegererezo mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi (CEBE), hamwe n’ibigo Bridging Afrika na EmpowerAbility .
Iri koranabuhanga rihanitse ryitezweho gukora insimburangingo zihendutse mu Rwanda zikoze mu buryo bwa 3D, ubusanzwe zikaba zihenda cyane.

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), ivuga ko insimburangingo z’amaguru zishobora kugura hagati y’amadolari 500 n’amadolari 900, bitewe n’imiterere y’aho urugingo rwavuye n’intera rwacikiyeho.
Ikigo Bridging Afrika, kimwe mu bifatanya n’uyu mushinga, kivuga ko insimburangingo za 3D nizitangira gukorerwa mu Rwanda, zizagabanya ibiciro ku buryo bufatika, bikaba bishobora kuva madolari 500 bikagera hagati y’amadolari 100 n’amadolari 150.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|