Abasore n’inkumi binjijwe muri Polisi basabwe guharanira ishema ry’u Rwanda

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, yasabye abasore n’inkumi binjijwe muri Polisi y’Igihugu, kuzakorana neza n’abandi babanjirije mu kazi, gukorana ishyaka n’umurava mu kazi, kuba inyangamugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda, banirinda icyakwangiza isura y’Igihugu n’iya Polisi.

Abapolisi bashya basabwe guharanira ishema ry'u Rwanda
Abapolisi bashya basabwe guharanira ishema ry’u Rwanda

Yabibasabye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023, ubwo yasozaga amahugurwa y’abapolisi bato binjijwe muri Polisi y’Igihugu, yari amaze amezi 11 abera mu Kigo cy’imyitozo cya Gishari.

Aya mahugurwa y’ibanze ku ncuro ya 18, yahawe abasore n’inkumi 1,612 harimo abakobwa 419. Muri aba 1,612, harimo 147 batorejwe i Musanze. Uko bari batangiye amahugurwa siko bose babashije gusoza, kuko hari 24 batakomeje kubera impamvu zitandukanye.

Minisitiri Gasana yavuze ko uyu muhango ugaragaza ubushake bwa Leta bwo gufasha Polisi mu kazi kayo, hongerwa umubare w’abapolisi banahabwa ubumenyi bwa ngombwa bubafasha gukora neza akazi bashinzwe.

Avuga ko aya mahugurwa y’ibanze ndetse n’ayandi ahabwa abapolisi ku nzego zitandukanye, ari inkingi ikomeye mu kubaka ubunyamwuga muri Polisi y’u Rwanda.

Bahakuye ubumenyi butandukanye
Bahakuye ubumenyi butandukanye

Yavuze ko Polisi y’Igihugu ifite inshingano zikomeye zo kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo, gukumira impanuka zo mu muhanda, kurwanya ibyaha ndetse n’ibindi bikorwa byose bishobora kubangamira ituze n’umutekano by’abaturarwanda n’abarusura.

Minisitiri Gasana avuga ko Polisi yuzuza neza inshingano zayo, bikagaragazwa na raporo zitandukanye zishyira u Rwanda nka kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi bifite umutekano uhamye.

Yasabye abapolisi bashya binjijwe mu gipolisi kuba intangarugero no gushyigikira gahunda za Leta aho bazaba bari hose, ndetse n’Abanyarwanda basanzwe babigireho umuco mwiza.

Muri gahunda za Leta ngo harimo gufasha abapolisi kubona amahugurwa imbere mu Gihugu no hanze yacyo, ariko no kubashakira ibikoresho bikenerwa bibafasha kuzuza inshingano zabo.

Berekanye ubuhanga bazifashisha mu kurinda Igihugu
Berekanye ubuhanga bazifashisha mu kurinda Igihugu

Yasabye abasoje amahugurwa ko ubumenyi bahawe bubabera impamba, kandi bakabukoresha neza aho bazakorera hose baharanira ishema ry’Igihugu.

Yagize ati “Muzakore neza, mukorane neza n’abandi bapolisi bababanjirije mu kazi, muzakorane ishyaka n’umurava mu kazi kanyu kandi muzabe inyangamugayo. Muzaharanire ishema ry’u Rwanda kandi muzirinde igikorwa cyose cyakwangiza isura y’u Rwanda ndetse n’iya Polisi.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye abasoje amasomo kutayapfusha ubusa, bakagira n’umuhate wo kwigira ku bo basanze mu kazi.

Yabasabye by’umwihariko kugira imyifatire myiza idatesha agaciro isura yabo n’iya Polisi muri rusange.

Minisitiri Gasana ati “Igikomeye cyane ni ukugira imyitwarire myiza muri bagenzi babo, mu giturage, badahesha isura mbi Polisi, badakora ibibangamiye abaturage ahubwo bibafasha kuzuza inshingano zabo, ariko noneho barusheho gukorana n’abaturage kugira ngo umutekano ubungabungwe.”

Minisitiri Alfred Gasana
Minisitiri Alfred Gasana

Agaruka mu mikoranire n’abaturage, yavuze ko bitashoboka ko bacunga umutekano neza badakoranye n’abaturage, dore ko ngo biri no mu masomo bahabwa.

Yasabye abaturage kurushaho kwizera no guha amakuru Polisi mu gihe cyose babonye igishobora guhungabanya umutekano.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka