Abasore aho gutera ivi nibatere imitoma - Minisitiri Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, Bamporiki Edouard, asanga imico Abanyarwanda batira ahandi irimo no gutera ivi, akenshi baba batazi ibisobanuro byayo, aho yagiriye inama abasore bitegura kurushinga, ko bagombye kwiga gutereta batera imitoma ariko badapfukamiye abo bakunda.

Minisitiri Bamporiki Edouard
Minisitiri Bamporiki Edouard

Ni mu kiganiro aherutse kugirira ku Isibo TV, aho yagiye abazwa ibibazo binyuranye bijyanye n’umuco Nyarwanda, mu kubisobanura atanga urugero ku muhango wo gutera ivi, nk’umuco wadutse wifashishwa mu gusaba urukundo, ukorwa n’abasore bateganya kurushinga.

Kuri we, gutera ivi usanga bikubiyemo ibintu byinshi bidasobanura urukundo nyarwo, aho ngo usanga hari abatera ivi, ariko nyuma y’igihe gito bigahinduka bakisubirira mu zindi ngeso zibakurura mu butane.

Agira ati “Ubundi ugira icyo atinya ntiyatera ivi, yaryihorera rwose, kuko urumva iyo tubonye ivi twumva ko ibintu byarangiye, kandi birarenga n’uwateye ivi harashira iminsi mike ukabona batonze ku murenge bajya gusaba ubutane, nkibaza rya vi ko nta mezi abiri ashize bigenze bite, ukabona umusore yasubira muri bya bindi kandi ivi ryaratewe. Gusa ntihagire abantu banyumva nabi ngo ndamagana abatera ivi kuko nta politike ihari ibigenga, ni imico y’ahandi Abanyarwanda batiye”.

Arongera ati “Ubirebye, njyewe ndi umukobwa nubaha umuhingu ntaryo yatera, yabyihorera kuko ririya vi turebye nabi ryasimbura umuranga, wakeka ko hari ibintu ririmo kuranga ariko si mbizi, uwabyihorera”.

Uwo muyobozi abajijwe ku buzima bwe, icyo yasimbuje umuhango wo gutera ivi ubwo yiteguraga kurushinga yagize ati “Ibyo erega byadutse vuba, njye maze imyaka icumi ndongoye, ariko ukuntu nzi umugore wanjye n’uburyo tubana byamuvuna, ndamutse mbyadukanye byamubabaza, ubanza yabyamagana n’ivi ritaragerayo”.

Yavuze ko gupfukamira umuntu ari ibitirano, bihabanye n’umuco nyarwanda w’ubwubahane hagati y’abanshakanye, atanga inama yo kuvuga imitoma aho gupfukama ngo bakabiharira Imana.

Ati “Kubera ukuntu twubaha Imana turayipfukamira, gupfukamira umuntu by’ibitirano gusa, wenda abantu ni babisesengura bakajya babona impamvu umuntu bamupfukamira bizakorwe, ariko gutera imbabazi ugiye gushaka umugore tuzabyihorere dutere imitoma, abasore aho gutera ivi, ni batere imitoma”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

IKIBAZO NUKO UNUSORE ATERA IVI ASABA URUKUNDO,YEWE BAKARUMWEMERERA!

BIDATINZE UKUNVA NGO RYA VI YARIMUTEYE MUNDA AMUSABA GATANYA!!

NIBATERE AMAVI BASENGA IMANA,IBAHE IMBAVU ZABO BATAZATANDUKANA NAZO

MUARAKOZE

Ngoga yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

IKIBAZO NUKO UNUSORE ATERA IVI ASABA URUKUNDO,YEWE BAKARUMWEMERERA!

BIDATINZE UKUNVA NGO RYA VI YARIMUTEYE MUNDA AMUSABA GATANYA!!

NIBATERE AMAVI BASENGA IMANA,IBAHE IMBAVU ZABO BATAZATANDUKANA NAZO

MUARAKOZE

Ngoga yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Ikibazo!

Umuhungu arera ivihasi asaba urundo,bwana kabiri akamutera ivi munda amusaba unutane!!

Nibatere abavi basenga,Imana ihahe imbavu zabo

Murakoze

Ngoga yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Gutters ivi ntakamaro

IZADUFASHA Barnabè yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Igitangaje mu gutera ivi ni uko baba babiteguye bombi babiziranyeho.
Mbona ivi abenshi tubona batera ritava ku mutima, iry’umutima riba rihagaze. kuko kurushinga rugakomera bitava ku gupfukama mu ruhame umusore n’umkobwa babiteguye.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-07-2021  →  Musubize

100000% agree

Phocas yanditse ku itariki ya: 11-07-2021  →  Musubize

Ark burya "gutera ivi" simbyemera kuko byabaye agahararo no kujyendera mu kigare tutemera Icyo bivuga neza

Atera ivi, maze nyuma y’umwaka arushinze, ukamusanga mu nkiiko yaka gatanya!!!!

Jacky yanditse ku itariki ya: 9-07-2021  →  Musubize

Uhereye uyu munsi mureke dutere imitoma not ivi...
ibi ndabikunze peeeee

Keza yanditse ku itariki ya: 9-07-2021  →  Musubize

Nanjye rwose ibintu byo gutera ivi simbishyigikiye na gatoya.

Leonard Itangishaka yanditse ku itariki ya: 9-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka