Abasore 5 bafunze bashinjwa kwiba mudasobwa 16 mu ishuri rya La Colombiere
Abasore batanu bashinjwa ubujura bwa mudasobwa zo mu biro (desktops) 16 n’ibikoresho byazo bibye ku kigo cy’amashuri cya La Colombiere mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 21/02/2012 bafungiye kuri station ya polisi i Remera mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri La Colombiere, Augustin Nyirinkwaya, avuga ko tariki 21/02/2012 basize bafunze ariko bucyeye basanze urugi barwishe batwara mudasobwa n’ibikoresho byazo. Babajije abazamu bahararira bavuga ko batabimenye.
Abazamu babiri ba sosiyete ya GARSEC bari ku burinzi icyo gihe nabo barafunze. Umwe muri aba bafunzwe ariko utemera icyaha witwa Emmanuel avuga ko ubwo yari avuye gutwara moto yabonye abantu bapakiye ibikoresho agira amakenga arabakurikira ndetse aza no kubwira ubuyobozi ko hari ubujura bwabaye.
Mu gikorwa cyo gusubizwa bimwe muri ibi bikoresho byafashwe cyabaye kuri uyu wa kane tariki 23/02/2012, yagize ati “Kugira ngo bamenye ko hari ubujura bwabaye ni uko nasubiye muri karitsiye (quartier) nkabimenyesha inzego zishinzwe umutekano, nkajya no kuzereka aho ubwo bujura bwabereye”.
Kimwe n’uyu Nshimiyimana, abenshi muri aba basore batawe muri yombi ntibemera icyo cyaha. Ibikoresho byasubijwe byafatiwe mu gace kazwi ku izina rya bannya he? mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali.
Polisi ikomeje gukangurira abaturage kurangwa n’ubufatanye na polisi mu gihe hagaragaye ibyaha nk’ibyo; nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege.
Yakomeje asaba n’amakompanyi y’ubwirinzi kujya arangwa n’ubushishozi mu gihe agiye gushaka abakozi kuko amasezerano avuga ko igihe habaye ubujura ariyo agomba kwishyura ibyabuze.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwatweretse amaguru yabo gusa!
Turifuza kubona mu maso yabo bajura.
Birashoboka ko bafatanyije n’abakunze kugurisha mudasobwa ku mafaranga make?
abo ibyo bikoresho byafatanywe nibande? nabo nibabazwe aho babikuye