Abasora barasaba ko ibibazo bituma babarwaho amakosa kubera EBM byakosorwa

Abasora bavuga ko bimwe mu bibazo biri muri EBM (Electronic Billing Machine), bituma babarwaho amakosa byakosorwa, kuko bakurizamo guhabwa ibihano kandi nta ruhare babigizemo.

Abasora barasaba ko ibibazo bituma babarwaho amakosa kubera EBM byakosorwa
Abasora barasaba ko ibibazo bituma babarwaho amakosa kubera EBM byakosorwa

Nubwo ubugenzuzi bw’Ikoranabuhanga bugenda bugaragaza umusaruro ushimishije mu kwiyongera kw’imisoro, cyane cyane uwo ku nyongeragaciro n’uwo ku nyungu, bamwe mu basora bagaragaza ko hari ibikwiye kunozwa muri sisiteme za EBM, kuko hari igihe amakuru abari muri murandasi y’umucuruzi, aba atandukanye n’ari mu bubiko bwa EBM, ku buryo hari abakurizamo guhabwa ibihano byo kuba bagiye kudekarara ibidahuye n’ibiri muri sisiteme.

Shema Hakizimana, umucuruzi ukura telefone mu Bushinwa akazicuruza mu Rwanda, avuga ko kuba gahunda nyinshi by’umwihariko mu bucuruzi zarashyijwe mu ikoranabuhanga, byarushijeho kuborohereza nk’abacuruzi, ariko kandi ngo hari ibigikenewe kunozwa nko muri EBM kugira ngo birusheho kugenda neza.

Ati “EBM iracyafite ikibazo cyo gutanga amakuru, hari igihe usanga amakuru ari mu bubiko bwa EBM atari yo umucuruzi afite mu mashini ye, kandi nyamara yose ari EBM, ugasanga hagombye guhuzwa amakuru igihe wagize ubwenge bwo kujya gusaba amakuru, ibyo bita gupushinga (Pushing), bakabona guhuza amakuru yawe n’aya EBM. Abantu bizera EBM bakadekarara batabanje kujya kubaza amakuru, icyo gihe usanga bahuye n’ibihano cyangwa se bakadekarara ibintu bituzuye, ariko nyamara bari bizeye ikoranabuhanga.”

Ernest Nkurunziza, umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko mu rwego rwo korohereza Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro ‘Amahoro,n ndetse no gufasha mu Iterambere ry’Igihugu, ari ngombwa ko bakoresha neza EBM, ariko kandi birakenewe ko hari ibikosorwa kugira ngo bibarinde ibihano bya hato na hato.

Ati “Nibicare barebe kuri EBM, kugira ngo biturinde ibibazo bimwe na bimwe bya hato na hato, harimo ikibazo cya network. Hari ubwo usanga network yabuze, habaho ikosa rito, abahana bakaza bahana, batabanje kureba kure kugira ngo barebe impamvu yabiteye, cyangwa se n’izo sisiteme zakuvanze, ariko wafatwa mu ikosa rito ugasanga ibihano bikugezeho. Numva hajya habaho kureba niba umuntu abikoze ku bushake, aho kugira ngo tujye twihutira guhana.”

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA) Pascal Ruganintwali, avuga ko mu mwaka ushize babashije gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu abasora bahura nabyo.

Ati “Twabashije gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu, birimo ibigendanye na fagitire za EBM z’impimbano, n’abarangura kuri TIN z’abandi. Twari tumaze kwakira ubujurire bw’abasora barenga 100 batemeraga ububiko bw’ibicuruzwa twababaragaho mu ikoranabuhanga rya EBM, ikibazo cyarakemutse ndetse n’abasora bari bahuye n’icyo kibazo twashoboye kugikemura, ku buryo uyu munsi abari baciwe ibihano nabyo twabivanyeho.”

Ruganintwari avuga ko ibibazo bivugwa muri EBM bigenda bikosorwa
Ruganintwari avuga ko ibibazo bivugwa muri EBM bigenda bikosorwa

Imibare ya RRA igaragaza ko umusaruro ku nyongeragaciro wiyongereyeho inshuro hafi eshatu, ugereranyije n’uko wakirwaga mu myaka itanu ishize, kuko wavuye kuri Miliyari 259.1Frw ukagera kuri Miliyari 699.8Frw, aho abawutanga biyongereyeho inshuro enye, ku buryo byanagize ingaruka nziza ku musoro ku nyungu, kuko wikubye inshuro zigera kuri eshanu, uvuye kuri Miliyari 45.7Frw ugera kuri Miliyari 259.2Frw.

Muri uyu mwaka wa 2023/2024 w’ingengo y’imari, RRA yahawe intego yo kugera kuri Miliyari 2.637 Frw, zihwanye na 52,4% by’Ingengo y’Imari yose ingana na miliyari 5.030,1 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka