Abasoje amasomo mu Ishuri rikuru rya Polisi bitezweho gukumira ibyaha ndengamipaka

Abanyeshuri 32 basoje amasomo yo ku rwego rwo hejuru (Senior Command and Staff Course) agenewe ba Ofisiye, bamazemo umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, basabwa gukumira ibyaha ndengamipaka byugarije Afurika.

Abanyeshuri 32 basoje amasomo bari bamazemo umwaka muri NPC
Abanyeshuri 32 basoje amasomo bari bamazemo umwaka muri NPC

Ni abanyeshuri bagizwe n’Abapolisi n‘Abacungagereza ku rwego rwa Ofisiye, n’abakozi ba b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho basabwe gushyira mu ngiro ubumenyi bungutse, bakumira ibyaha ndengamipaka bikomeje gukwirakwira mu bihugu bya Afurika.

Umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abo banyeshuri 32 wabereye mu Ishuri rikuru rya Polisi kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, aho bamaze umwaka bihugura mu bijyanye no kubungabunga amahoro no guhosha amakimbirane (Peace and Conflict Transformation), bakaba baturutse mu bihugu bitanu hirya no hino muri Afurika, 27 muri bo bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

Mu ijambo rya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko amasomo atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, atanga impinduka ikomeye ku mutekano n’ubutabera mu gace ka Afurika, ashimira abakurikira ayo masomo ku bunyamwuga bukomeje kubaranga mu kazi.

Yagize ati “Ni impinduka ikomeye, ubaze abantu bagiye banyura muri aya masomo bakabona iki cyiciro cya gatatu cya Peace and Conflict Management, bagiye bagaragaza impinduka ikomeye cyane ubaze abo bantu aho bari n’ibyo bakora. Umusaruro dufite ni uko mu buyobozi bw’inzego zacu zishinzwe ubutabera muri rusange, inzego za Polisi, inzego z’Amagereza, inzego za RIB n’inzego za Gisirikare, ari abantu bahabwa ubushobozi bwo kuba bakora akazi kabo kinyamwuga”.

Aba bahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya 3 cya Kaminuza
Aba bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza

Minisitiri Busingye yagarutse k’ubushobozi bw’izo nzego muri iki gihe, yemeza ko butandukanye n’ubwagaragaraga mbere ya 2012 iryo shuri ritaratangira, ngo byongera n’ubufatanye burenze imipaka aho inzego zo mu Rwanda no mu bindi bihugu byohereza abanyeshuri, zigira ubufatanye mu kurwanya ibyaha bikomeje kwambuka imipaka.

Uwo muyobozi kandi ashimira Polisi y’u Rwanda, Ishuri rikuru rya Polisi ndetse na Kaminuza y’u Rwanda binyuze mu ishami ryayo ryo gukemura amakimbirane, n’abandi bafatanyabikorwa batumye aya mahugurwa agenda neza.

Yasabye abahawe impamyabumenyi uyu munsi, kuba ibisubizo by’ibibazo biri mu bihugu byabohereje muri ayo mahugurwa, ati “Impamyabumenyi mwahawe zizazane ibisubizo n’impinduka zifatika mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amategeko ndetse no gukemura ibibazo ibihugu byacu bihura na byo, kandi mwumve ko kurwanya ibibazo bibangamira umutekano bikeneye ubufatanye bw’igihugu, kandi ubufatanye butera imbere iyo abantu bakoranye ndetse bafite nicyo bahuriyeho”.

Mu banyeshuri 32 bitabiriye ayo masomo, 25 muri bo ni Abanyarwanda, mu gihe barindwi ari abaturutse mu bihugu bine binyuranye muri Afurika birimo Kenya, Namibia, Somalia na Sudan y’Epfo.

SSP Bianka Nzioki, Umupolisi wo mu gihugu cya Kenya wahawe igihembo cy’uwahize abandi muri ayo masomo, yavuze ko ubumenyi akuye mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ari ntagereranwa mu mikorere y’umupolisi, yishimira n’impamyabumenyi yicyiciro cya gatatu akuye muri iryo shuri ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, aho yavuze ko yungutse inshuti nyinshi biganye, zikazamubera ikiraro mu kunoza neza inshingano ze mu gushaka umuti w’ibibazo byugarije Afurika, hagendewe kuri ubwo bufatanye bwe na bagenzi be.

Mugenzi we witwa SSP Innocent Kimenyi wo muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko ubumenyi bungutse ari bwinshi aho bazamuye urwego mu buryo bwo kuyobora abapolisi bakuriye, biga no gushakisha ibyaha by’ikoranabunganga bishyashya biri kuvuka hirya no hino ku isi, banunguka ubumenyi bujyanye n’imikoranire myiza ya Polisi n’itangazamakuru.

Ati “Ibintu twize hano ni byinshi tutari tuzi, twize uko bayobora ama inite ya Polisi ibyo bita Strategic Leadership, twiga gushakisha ibyaha bishyashya by’ikoranabuhanga birimo kuvuka ari byinshi muri iyi si, tuniga kandi gukorana n’itangazamakuru. Ibyo bigiye kudufasha kuko ni igenamigambi ryiyongereye ku byo dusanganywe, ni ukumenya icyo tugomba gukora n’uko tugikora n’ikizavamo, nibyo tugiye gufasha abapolisi bacu tugiye kuyobora na Polisi muri rusange”.

Minisitiri w'ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye
Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye

CP Christophe Bizimungu, Umuyobozi wa NPC, yavuze ko amahugurwa y’abo ba Ofisiye yo ku rwego rwo hejuru (Senior Command and Staff Course) y’umwaka umwe, yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2012, abanyeshuri 259 bakaba ari bo bamaze kurangiza muri iryo shuri, aho abanyamahanga ari 95 baturutse mu bihugu 23 bitandukanye, yemeza ko ari umusaruro mwiza.

Agira ati “Abanyeshuri bamaze kurangiza hano ni 259, ni umubare munini ugereranyije n’ibyo bigaga n’urwego rw’abo banyeshuri, kuko ni abanyeshuri bo mu rwego rwo hejuru bategurwa kugira ngo bayobore abapolisi cyangwa se bayobore inzego bazajya bakoramo, ku buryo uwo mubare ari munini cyane, nkaba nakongeraho ko kuri uwo mubare harimo ibihugu by’amahanga byohereje abanyeshuri 95 baturuka mu bihugu 23 binyuranye, ibyo rero tukaba tubona ko ari umusaruro mwiza cyane”.

Ni umuyobozi washimye uburyo abo banyeshuri 32 barangije amasomo muri iryo shuri baranzwe n’imikoranire myiza, aho yagize ati “Mukomeze imikoranire myiza nk’iyo mwagaragaje mu gihe mwamaze muri hamwe hano, ibi bizafasha ibigo mukorera gukomeza umubano mwiza bifitanye mu gihugu ndetse no hanze yacyo, ikindi mufite inshingano zo kuzana impinduka aho mukorera, bitabaye ibyo umwaka mwamaze hano mwiga ntacyo waba warabamariye”.

CP Christophe Bizimungu, Umuyobozi w'Ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda (NPC)
CP Christophe Bizimungu, Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC)

Minisitiri w’Ubutabera yagarutse ku cyorezo cya COVID-19, avuga ko ari ikibazo cyugarije isi, ariko ashima Ishuri rikuru rya Polisi ryafashe ingamba abanyeshuri bose barangiza amasomo yabo ntawe ugaragayego ubwandu bwa COVID-19 mu gihe cy’umwaka bamaze muri iryo shuri, asaba buri wese gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo, ubuzima bugakomeza ariko bagabanya n’imibare y’abandura bubahiriza amabwirizwa yo kwirinda.

Prof. Lyambabaje Alexandre, Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda
Prof. Lyambabaje Alexandre, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka