Abasoje amashuri yisumbuye batangiye Urugerero

Ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, hirya no hino mu mirenge igize uturere tw’u Rwanda, hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 10/2022, rugizwe n’abanyeshuri basoje umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2021/2022, igikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasobanuye Urugerero mu mateka y’Abanyarwanda mu gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa, uburyo kubura indangagaciro z’umuco byashenye Igihugu, n’uburyo kugira politiki ishingiye ku muco nyarwanda, byongeye kugarura izo ndangagaciro mu Banyarwanda.

Mu ijambo rye, Dr Bizimana yibukije Intore ko Urugerero ari gahunda y’Igihugu yihitiwemo n’Abanyarwanda, binyuze mu Itegeko Nshinga rya 2003 ryavuguruwe muri 2015. Intego y’Inkomezabigwi 10 ni “Duhamye umuco w’Ubutore ku rugerero, twimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda”.

Minisitiri Dr Bizimana yashimiye abitabiriye gahunda yo gutangiza Urugerero by’umwihariko ababyeyi bashyigikiye abana babo bakanabaherekeza.

Ati "Uko dutangiye, ntihazabeho gucogora." Yasobanuye kandi ko Urugerero ari gahunda y’Igihugu iri mu Itegeko Nshinga ryitorewe n’abaturage.

Intore yo ku mukondo, Uwamahoro Nadine, avuga ko mu mihigo bahize kandi biteguye kwesa harimo kurwanya isuri, kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside hakoreshejwe ikoranabuhanga, kurwanya ubuzererezi n’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Parfait Busabizwa yashimye kuba urugerero rwatangirijwe muri iyo Ntara, rukazitabirwa n’intore 5931. Arashishikariza urubyiruko kubyaza aya mahirwe umusaruro, kandi impanuro z’abatoza zikazababera impamba mu mibereho yabo.

Minisitiri Bizimana aganiriza abitabiriye icyo gikorwa
Minisitiri Bizimana aganiriza abitabiriye icyo gikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwanditse ko rwatangirijwe muri kamonyi Kandi ni mu karere ka nyanza umurenge wa mukingo mukosore murakoze..

Yves yanditse ku itariki ya: 15-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka