Abasivire n’abasirikare 23 bongerewe ubumenyi mu kubungabunga amahoro
Abasirikare n’abasiviri 23 barangije amahugurwa ku bijyanye n’imikoranire y’inzego zombi mu Kigo cy’igihugu cy’Amahoro cya Nyakinama (RPA), baratangaza ko ubwo bumenyi buzabafasha.
Aba basirikare n’abasiviri baturutse mu bihugu bine byo muri Afurika y’Iburasirazuba, bavuga ko hari ibibazo bajyaga bahura nabyo iyo bari mu butumwa bw’amahoro ariko ntibamenye uburyo babyitwaramo.

Lt Col Rutayisire Emmanuel wo mu ngabo zu Rwanda, asobanura ko ibyo bamaze iminsi bahugurwa ari bimwe mubyo bajya bahura nabyo mu gihe bari mu butumwa bw’akazi, ku buryo asanga ubumenyi bahakuye haricyo buzabamarira.
Yagize ati “Twajyaga duhura n’imbogamizi zuko tutari tuzi gutegura imishinga yo kubakira abantu bari mu bubabare, birimo amashuri, amavuriro no kubagezaho imiti, hano twize uburyo iyo mishinga itegurwa kuburyo byatworohera noneho kuzayikoresha mu kazi kacu ka buri munsi.”
CPT Ndyabigwamo Francis umusirikare mu ngabo za Uganda, avuga ko ibyo bungukiye mu mahugurwa ari ingirakamaro. Akemeza ko bizabafasha kuko byinshi mu byo bahuguwe ari byo bajya bahura nabyo mu kazi kabo.

Asoza aya mahugurwa umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere Brig Gen Charles Karamba, yababwiye ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko akubiyemo ibikenewe kandi azarushaho gutuma haboneka amahoro mu karere.
Ati “Ubu mufite ubumenyi bwo gukora nk’abigisha kugarura amahoro, ndizera ko ubu bumenyi muzabukoresha neza yaba hano mu kigo cy’igihugu cy’amahoro cyangwa n’ahandi.”
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyigisha amahoro Col Jules Rutaremara, avuga ko akamaro kaya mahugurwa aruko iyo ibihugu biri mu mvururu biba bikeneye umutuzo kugirango inshingano zishobore kwubahirizwa.
Ati “Babaha ubumenyi bubafasha kujya muri ako kazi bakamenya uko bazakorana, bakamenya uko buzuzanya ibyo n’ibintu byangombwa kuko ntabwo ibibazo bicemurwa n’abasirikare gusa, bicemurwa nizindi nzego.”

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abasirikare, abapolice n’abasiviri 23, baturutse mu bihugu bya Uganda, Somalia, Sudan ndetse nu Rwanda, akaba yaraterwaga inkunga na leta y’u Bwongereza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amasomo bakuye aha bazayakoreshe neza mu kazi kabo bazatera imbere