Abasivile bo mu bihugu umunani baje kwiga uko bakwitwara mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

Abasivile 23 baturuka mu bihugu umunani by’Afurika, bahuriye I Nyakinama mu karere ka Musanze kuva kuri uyu wa mbere tariki 09/09/2013 kugira ngo bige uko bakwitwara mu gihe boherejwe mu butumwa bw’amahoro mu bihugu birimo imvuru cyangwa intambara.

Aya mahugurwa ashyigikiwe n'ikigo cy'Abadage gishinzwe iterambere
Aya mahugurwa ashyigikiwe n’ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere

Nk’uko byavuzwe na bamwe mu baje gukurikira aya masomo, ngo bizeye ko bazibanda cyane ku masomo y’ubumenyi-ngiro mu bikorwa (practical courses), bityo ngo bazabe ari abantu bashoboye koko gutanga umusaruro mu butumwa bw’amahoro.

Mercy Wanja Ng’ethe uturuka mu gihugu cya Kenya, yagize ati: “U Rwanda ni igihugu gifite amateka mu bijyanye no kubungabunga amahoro. Ndizera ko nzigira byinshi bifatika kuri iki gihugu ku bijyanye n’uko nakwitwara noherejwe mu butumwa bw’amahoro.”

Ngo bategereje kungukira byinshi ku bunararibonye bw'u Rwanda mu kubungabunga amahoro
Ngo bategereje kungukira byinshi ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro

Col. Jill Rutaremara, umuyobozi w’ishuri Rwanda Peace Academy ryakiriye aya mahugurwa, avuga ko abasivile bagira akazi kenshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Bityo rero ngo ni iby’igiciro ko bategurwa kugira ngo nibagerayo bazatange umusaruro baba bitezweho.

Avuga ko Eastern Africa Standby Force, EASF (twakwita umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye) arirwo rwego rwakwitabazwa mu kubungabunga amahoro rw’ibihugu byo mu burasirazuba by’Afurika, ari naho u Rwanda rubarizwa ngo rufite gahunda yo kuzamura inzego zose zagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Aba ni bamwe mu bitabiriye amasomo
Aba ni bamwe mu bitabiriye amasomo

Ati: “Urwego rwa gisirikare usanga iteka ruri imbere ndetse n’urwego rw’abapolisi, ariko byaza ku rwego rw’abasivile ugasanga basigaye inyuma nyamara bafite akazi gakomeye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.”

Brig. Gen. Norbert Kalimba, ukuriye ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri minisiteri y’ingabo, yabwiye aba bantu ko amasomo bari guhabwa ari ingirakamaro, kuko iki gice cy’Afurika baturukamo gikeneye impuguke muri ubwo bumenyi.

Brig. Gen. Kalimba mu muhango wo gutangiza amasomo
Brig. Gen. Kalimba mu muhango wo gutangiza amasomo

Ati: “Muzi neza inama zitandukanye zimaze iminsi ziba zigamije gushakira amahoro arambye aka karere. Mu kubaha aya masomo turizera ko muzagira uruhare runini mu kuzana ndetse no mu gushyigikira amahoro arambye aho muzakenerwa hose.”

Abitabiriye aya masomo azamara ibyumweru bibiri baturuka mu bihugu bya Kenya, Uburundi, Djibouti, Seychelles, Somalia, Uganda, Sudan n’u Rwanda.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 1 )

tubashira inkuzanyu mutugezaho arko tukabanenga kudasesengura inkuru ngo muyinjiremo nyirizina ngo mutangeho namwe ibitekerezo byanyu natwe tuze tubunganire murakoze gukorana umurava bibarange ibihe byose

habineza yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka