Abasirikari, abapolisi n’abasivili bari guhabwa amasomo yo kurinda abasivili
Mu kigo cy’igihugu cyigisha amahoro (RPA) mu Karere ka Musanze, harimo gutangirwa amasomo yo kurinda abasiviri mu gihe habungabungwa amahoro.
Rwanda Peace Academy iherereye i Nyakinama yakiriye abasirikare, abapolisi n’abasivili 32 baturutse mu bihugu by’Afukica y’Iburasirazuba, kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’uburyo barindamo abasivili mu bishobobra kubahungabanyiriza umutekano.
- Abitabiriye bakaba baturuka mu bihugu bya Comoros, Kenya, Somaria, Sudan,Uganda n’u Rwanda.
Abagiye guhabwa amasomo basobanura ko abasiviri bakunda guhura n’ibibazo bitandukanye kuburyo badashidikanya ko amasomo bagiye guhabwa mugihe cy’icyumweru azabafasha guhangana nabyo.
Lt Col Juddy Rukubya wo mu ngabo za Uganda, avuga ko ibibazo abasiviri bakunze guhura nabyo mu bice birimo intambara ari byinshi, kandi inshingano zabo zikaba ari ukurinda abasiviri kuko mu gihe batabarinze ntacyo baba bakora.
- Lt Col Juddy Rukubya wo mu ngabo za Uganda, avuga ko ibibazo abasiviri bakunze guhura nabyo mu bice birimo intambara ari byinshi kandi inshingano zabo zikaba ari ukurinda abasivili.
Agira ati “Icyo twiteze muri aya masomo ni uko nk’abagande turi hano kugira ngo twige, tubone ubumenyi, tukongera n’ubunararibonye ku buryo bwiza bwo kurindamo abasivili.”
CIP Masozera Janet wo muri police yu Rwanda, avuga ko abagore n’abana bakunda guhura n’ibibazo aho abagore bafatwa ku ngufu naho abana bagasambanywa, ku buryo nawe hari icyo yiteze kuzakura mu masomo barimo guhabwa.
Ati “Twari dusanzwe tuzi gucunga umutekano w’abantu n’ibintu muri rusange ariko noneho hari ubumenyi bwihariye tuzakuramo ku bijyanye no mu bihugu biba biri mu ntambara, ubumenyi buzaba ari bwinshi bwihariye.”

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) mu Rwanda Stephan Rodriques, avuga ko atabura gushimira u Rwanda ku nkuga yabo yo kubungabunga amahoro hirya no hino muri Africa.
Yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya mbere kuko rufite abasirikare n’abapolice basaga 5.000 bari mubutumwa bw’amahoro.
Umuyobozi wa RPA Col Jules Rutaremara, asobanura ko amasomo bagiye guhabwa azabagirira akamaro.
Ati “Ndizera neza ko ubumenyi muzakura muri aya masomo buzabagirira akamaro yaba mu butumwa bw’amahoro cyangwa na handi.”
Abitabiriye bakaba baturuka mu birwa bya Comoros, Kenya, Somaria, Sudan, Uganda nu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|