Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda barimo guhugurwa ku mategeko arebana n’intambara

Inzego zifite aho zihuriye n’umutekano mu Rwanda, zirimo guhabwa amahugurwa ku iyubahirizwa ry’amategeko mu gihe cy’intambara, kugira ngo mu gihe bari mu bikorwa bya gisirikare barusheho kuyubahiriza.

Ni amahugurwa y’iminsi itatu arimo kuba ku nshuro yayo ya gatatu, yatangirijwe i Kigali ku wa Kabiri tariki 06 Kamena 2023, akaba arimo gutangwa na Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC), hagamijwe kurengera umusivili udafite aho aba ahuriye n’ibikorwa bya gisirikare mu gihe cy’intambara.

Harimo guhugurwa Abasirikare, Abapolisi n’abandi bafite aho bahuriye n’iyubahirizwa ry’amategeko mu nzego z’umutekano, kubera ko bose bafite aho bahurira n’ibikorwa bya gisirikare mu gihe cy’intambara.

N’ubwo Ingabo ndetse n’Igipolisi by’u Rwanda, ari zimwe mu nzego zishimwa n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu barimo, ariko ngo ni ngombwa ko bibutswa iyubahirizwa ry’ayo mategeko.

Yousuf Traore ushinzwe imikoranire n’igisirikare mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na RDC muri ICRC, avuga ko ayo mahugurwa ari ingenzi kuri ICRC ndetse n’ingabo za RDF.

Ati “Aya mahugurwa ni ingenzi kuri ICRC no kuri RDF, kubera ko buri wese yigira kuri mugenzi we, kandi hagamijwe gushaka uburyo bwiza bwakoreshwa mu kurinda umusivili, rero ni urubuga dusangizanyamo ubumenyi.”

Mu ijambo ry’umuvugizi w’Ingabo za RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, yashimiye umusanzu wa ICRC mu kumenyekanisha amategeko arengera abasivili mu gihe cy’intambara, ndetse n’ubufatanye bafitaye n’Ingabo za RDF, kandi ko bazakomeza gukorana kugira ngo barusheho kuzuza izo nshingano.

Biteganyijwe ko ku munsi wa kabiri w’amahugurwa tariki 07 Kamena, azatanga ibiganiro bizagaruka ku buryo abasirikare bitwara igihe bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, aho azagaruka ku buryo amategeko y’Igihugu n’ubundi akomeza agaherekeza abagiye muri ubwo butumwa, gusa n’aho bageze bakayubahiriza ndetse n’amasezerano mpuzamahanga, akazanavuga kuri Kigali Principles, yashyizweho umukono n’ibihugu 38, yerekana uburyo ibihugu byarushaho kurengera umusivili.

Julie Namahoro ni umunyamategeko wa Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge mu Rwanda, avuga ko ICRC ifite inshingano zo kumenyekanisha amategeko yubahirizwa mu gihe cy’intambara.

Ati “Iyo urusasu ruvuze ntabwo rutoranya, ariko ukoresha imbunda we aba azi uwo ashaka, kubera ko nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kuvuga ngo uyu ni umusivili, uyu turimo turarwana, rero ufite bwa bushobozi atabashije gutandukanya umusiviri n’umusirikare, yisanga yashyize mu gipimo uwo atagombaga kugishyiramo. Murabizi aho Ingabo z’u Rwanda zijya gutanga ubufasha hose hari ibibazo, iyo bagiyeyo bazi amategeko, bazi za kirazira tuba tugeze ku nshingano yacu.”

Julie Namahoro
Julie Namahoro

Kuri iyi nshuro harimo guhugurwa abo mu nzego z’umutekano 15, barimo abasirikare bakuru umunani n’abapolisi barindwi.

Yousuf Traore
Yousuf Traore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka