Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda basoje imyitozo ihanitse y’abarwanira ku butaka

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), barimo aba Ofisiye ndetse n’abafite andi mapeti, basoje imyitozo ihanitse igenewe abarwanira ku butaka (Advanced Infantry Training/AIT), bari bamazemo amezi arindwi.

Ni imyitozo yo ku rwego rwo hejuru
Ni imyitozo yo ku rwego rwo hejuru

Iyo myitozo yasojwe ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, yaberaga mu mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (Nasho Basic Training Training Center) giherereye mu Karere ka Kirehe.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Nyakubahwa Paul Kagame, ni we wasoje iyo myitozo.

Gen. Mubarakh Muganga yashimye abasoje iyo myitozo, ndetse ishimangira ko bakwiye gukomeza gushyira imbere ikinyabupfura na morali mu byo bakora byose.

Yavuze ko ubuhanga buhanitse mu mirwanire bavanye muri iyo myitozo, buzabafasha kuzuza neza inshingano bahamagarirwa muri RDF.

Gen Mubarakh yashyikirije kandi ibihembo abitwaye neza kurusha abandi muri iyi myitozo.

Imyitozo ihambaye ihabwa abasirikare barwanira ku butaka, igamije kubafasha kwagura no kunoza ubumenyi bavana mu masomo y’ibanze ya gisirikare, ndetse akanabafasha kubategurira gukora inshingano zabo kinyamwuga nk’abarwanira ku butaka mu gufasha RDF kugera ku ntego zayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza kwiga nuguhozaho, ariko noneho ibya RDF byo bigomba guhoraho kuko habamo inyigisho nyinshi kandi zinyuranye, gusa nibava kuri training gutyo rwose kugirango batibagirwa ibyo bize(platique) bajya bahugura nabandi nao bakabona ubwo bumenyi.

kiza emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka