Abasirikare biga muri Kenya baje kwigira ku bunararibonye bw’igisirikare cy’u Rwanda
Abasirikare bakuru bagera kuri 36 biga mu ishuri Kenya Defense Staff College ryo muri Kenya bari mu Rwanda mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye bw’igisirikare cy’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi.
Aba basirikare bazamara ibyumweru 48 biga ibirebana na politiki ndetse na gahunda za gisirikare; nk’uko byatangajwe n’uhagarariye iryo shuri, Gen Major Jackson Ndungu Waweru, ubwo yakirwaga n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga uyu munsi tariki 19/03/2012.
Abasirikare bitabiriye aya masomo biga muri Kenya Defense Staff College bazerekwa ibikorwa bitandukanye by’iterambere ndetse banerekwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ishuri Kenya Defense Staff College risanzwe rihugura abasirikare bakuru batoranyijwe, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu miyoborere, ubuyobozi no gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga umutekano.
Abasirikari biga muri Kenya Defense Staff College baturuka mu bihugu nka: Botswana, Malawi, Namibia, Rwanda, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia. Kugeza ubu rimaze gusohora abanyeshuri bagera kuri 655, muri bo abagera kuri 132 baturutse hanze ya Kenya.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|