Abasirikare batanu ba FDLR batahutse mu Rwanda

Abasirikare batanu bo muri FDLR n’imiryango yabo batahutse mu rwababyaye, tariki 23/08/2012 binjiriye ku mupaka wa Rusizi, nyuma y’imyaka 18 bari bamaze mu buhungiro mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abo basirikare bavuga ko batinze gutahuka kubera ko abayobozi ba FDLR bababwiraga ko bazataha bafashe igihugu abandi nabo bakavuga ko ngo bahabwa amakuru ko iyo bageze mu Rwanda ngo bafatwa nabi.

Ngo baje gushishoza basanga ibyo babwibwa ari ibinyoma bityo bahita bafata umugambi umwe basaba ikibari mu gisirikare cya FDLR bamaze bahita bacika n’imiryango yabo.

Abagore n'abana babo bahungukanye n'abasirikare ba FDLR.
Abagore n’abana babo bahungukanye n’abasirikare ba FDLR.

Uretse gutahura ko ibyo abayobozi babo bababwiraga ari ibinyoma, ngo bari bamerewe nabi n’imitwe yitwaje itwaro muri Kongo itasibaga kubagabaho ibitero kuko muri bo harimo abarashwe bikomeye.

Muri aba basirikare harimo babiri: Mbonimpa Aminadabu na Habimana Jean Baptiste bafite ipeti rya Sergent naho abandi batatu ni abakaporari. Bemeza ko igisirikare cya FDLR cyacitse intege bityo bakaba bakangurira bagenzi babo kureba uko nabo batahuka kuko imigambi bari bafite itashobora kugerwaho na gato.

Sergent Mbonimpa Aminadabu yashakanye n’Umunyekongokazi bakaba batahukanye hamwe n’abana babo babiri. Benshi muri abo batahutse bavuye muri zone ya Warungu.

Uretse batanu batahutse kuri uyu wa kane, hari undi umwe nawe wari umaze iminsi atahutse baje basanga. Benshi mu batahutse bakomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka