Abasirikare bane bo muri FDLR batahukanye n’abagore babo
Abasirikare bane barimo aba Kaporari 2 n’abasorda 2 babarizwaga muri FDLR batahutse mu Rwanda bazanye n’imiryango yabo nyuma y’imyaka 18 bari bamaze baba mu mashyamba ya Congo.
Bakigera ku mupaka wa Rusizi tariki 13/02/2013 batangaje ko aribwo bari bakiyumvamo umuhamagaro wo gutaha. Kaporari Niyomugabo Daniel yavuze ko kuva akigera mu gisirikare cya FDLR akiri muto yasanze bavuga ko FDLR izatahuka aruko ifashe igihugu nyamara ngo no kugeza ubu imvugo iracyari ya yindi.
Ibyo ngo biri mu byatumaga abenshi badataha ariko ngo kugeza ubu ikigaragara nuko hafi ya bose bamaze kurambirwa kuba mu mashyamba ya Congo bakaba bifuza gutahuka ngo kuko igipindi cya FDLR kitazigera kigira icyo kigeraho ukurikije uko bameze.
Kaporari Bagaya Fidel we atangaza ko imbaraga z’umutwe wa FDLR zisigariye ku munwa gusa kuko ngo abasirikare bakiri bato bagiye batahuka abandi bakigendera mu bindi bihugu gusa ngo nta wavuga ko muri Congo hatariyo FDLR; ariko ngo uko bukeye n’uko bwije bagenda batakaza umubare w’abasirikare batari bake kuko ngo bamaze kurambirwa bikabije.

Aba basirikare kandi bavuga ko usibye kuba barambiwe gukora igisirikare cya FDLR ngo n’inzara yari ibamereye nabi kuko kubona icyo barya bibagora cyane dore ko bibera mu mashyamba y’inzitane aho bakunze no kurwaragurika ndetse ntibabone n’imiti yo kwivura. Abana n’abagore ngo nibo bakunze kuzazwa n’ubuzima bubi babamo.
Ubwo bageraga mu Rwanda bahise batangira kwigirira icyizere cy’ubuzima buruta ubwo bari barimo bakurikije uko bakiriwe aho bari guhabwa ibiryo mu buryo butabagoye ndetse ngo bakavugana kuri telefone n’abo mu miryango yabo bababwira ko bafite ubuzima bwiza.
Mu butumwa baha bagenzi babo basize muri Congo, aba basirikare babasaba kuva ku mahame ya FDLR adafite icyerekezo bakagaruka mu gihugu cyabo kuko ngo basanze ntaho FDLR yakongera guturuka igamije gucamo Abanyarwanda ibice bityo bakaba basaba abayobozi bayo ko barambika intwaro hasi bagatahuka mu gihugu cyabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|