Abasirikare bakuru bo muri Kenya bari mu rugendoshuri mu Rwanda
Abasirikare bakuru bo mu ishuri rya Gisirikare rya Kenya, baje kuzenguruka mu bice bitandukanye by’u Rwanda, mu gihe kingana n’icyumweru, guhera tariki 09-16/12/2012, mu rwego rwo kwiga ingamba zitandukanye zijyanye n’ubuyobozi bw’igihugu.
Aba basirikare bayobowe na Brig. Gen. Mutata Adam Kanchoro, barimo ba Jenerali batatu, hamwe n’abandi basirikare bakuru umunani, bigira kuba abanjyanama mu buyobozi bukuru, aho baba ari inzobere mu byiciro bitandukanye bireba ubuzima bw’igihugu muri rusange.
Bamenyesheje Maj.Gen. Jack Musemakweli, wabakiriye muri Ministeri y’ingabo, ko bazakora ingendo mu bigo bitandukanye byo mu gihugu, mu rwego rwo kumenya amasomo ajyanye n’ibya gisirikare, politiki, ubukungu, imibanire n’imibereho by’abaturage, ubuzima, amateka, n’ibindi.
“Bazatwigiraho byinshi, kuko iyo ubona igisirikare cy’u Rwanda gishobora byose, si uko byizanye, ahubwo ni ubumenyi twakuye ahantu hatandukanye”; nk’uko Brig. General Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yatangaje nyuma y’ibiganiro.
Aba basirikare nta kintu bifuje gutangariza abanyamakuru mu Rwanda barimo umusirikare mukuru wo mu gihugu cya Sudani y’Epfo n’undi w’umunya-Afurika y’Epfo, nabo biga mu ishuri rya girikare rya Kenya.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yavuze ko muri iryo shuri higamo n’abasirikare bakuru babiri b’u Rwanda, kimwe nk’uko hari n’abandi babiri, umwe uri muri Gabon, undi akaba muri Algeria.

Mu bigo abasirikare bakuru bo mu ishuri rya National Defense College ryo muri Kenya bateganije gusura, harimo urwibutso rwa Jenoside rw’i Kigali, Ministeri y’ingabo, ikigo gishinzwe transporo (RTDA), Ministeri y’inganda n’ubucuruzi, Ministeri y’ubuhinzi, hamwe n’uruganda Inyange.
Bazanasura ishuri ryigisha abarikikare bakuru ry’i Nyakinama, umupaka uhuza u Rwanda na Kongo, ibikorwa bya gazi metane, uruganda rwa Bralirwa, Koperative Zigama CSS, ikigo cy’ubwishingizi cya gisirikare (MMI), na sosiyete y’ubwubatsi Horizon Ltd.
Biteganijwe kandi ko bazasura ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe, uruganda rutunganya ibiribwa (API), Inteko ishinga amategeko, Inzu ndangamurage iri mu karere ka Huye, hamwe n’Ingoro y’umwami mu rukari i Nyanza.
Uruzinduko rusa nk’uru rwo gusura u Rwanda, ruherutse kandi gukorwa n’abasirikare bakuru bo mu gihugu cya Botswana mu kwezi k’ukwakira gushize, aho basuye ibikorwa by’igihugu hafi ya byose mu byavuzwe.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza ariko mumenye niba ntabazungu babohereje kureba ubuzima bwigihugu kugirango bakomeze gushaka uburyo babuhungabanya bahereye ku mbaraga dufite nimpamvu yazo; naho niba ari abanyafurika bashaka kumenya it is ok.
Mufite amakuru.meza cyane akiriko sinzi niba mugira ayabanzi bakiza muka
N’abandi bo mu bindi bihugu bazaze barebe uko uRda rukataje mu mutekano ndetse no zindi nzego.MUKOMERE NGABO Z’U RDA!