Abasirikare bakuru 46 barangije amasomo azabafasha mu bijyanye n’umutekano

Abasirikare bakuru 46 baturuka mu bihugu umunani bya Afurika barangije amasomo mu bya gisirikare n’ay’igisivire mu byerekeye n’umutekano.

Minisitiri w'Ingabo Gen Kabarebe yari yitabiriye uyu muhango.
Minisitiri w’Ingabo Gen Kabarebe yari yitabiriye uyu muhango.

Amasomo bamaze umwaka bakurikiranira mu ishuri rikuru rya gisirikare RDF Command and Staff College, umusirikare uyarangije abafite ubumenyi buhambaye mu kuyobora ingabo mu gihugu cyangwa no mu gihe bari mu butumwa bwo gushaka amahoro.

Umuvugizi w’Ingabo zu Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana, avuga ko amwe mu masomo abasirikare bakurikiranira muri RDF Command and Staff College ashobora kubafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye ugaragara mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Abasoje amasomo bafata ifoto y'urwibutso.
Abasoje amasomo bafata ifoto y’urwibutso.

Ati “Amwe mu masomo atangirwa ahangaha abagendanya no kuba Afurika yagira ubushobozi bwayo bwo kwikemurira ibibazo. Aba ba ofisiye rero baba baje guhugurirwa ahangaha.

Mu by’ukuri amwe mu masomo bahabwa n’ugushobora kuba bayobora bene ubwo bufatanye yaba mu karere cyangwa no kurenga mu karere.”

Major Jean Paul Mutarambirwa ni we wahize abandi mu masomo yose bakurikiranye, asobanura ko mu mwaka bamaze bungutse ubumenyi burenze ku bwo bari basanganwe ku buryo bagiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro.

Mu basirikare bakuru 46 barangije harimo umugore umwe uturuka mu ngabo z'u Rwanda.
Mu basirikare bakuru 46 barangije harimo umugore umwe uturuka mu ngabo z’u Rwanda.

Ati “Icyo batwitegaho n’inyongeramusaruro y’ibikorwa ingabo zu Rwanda zari zisanzwe zikora, noneho tugiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro yaba mu Rwanda, gukumira icyahungabanya umutekano wu Rwanda ndetse no gutabara ahandi muri Afurika n’indi migabane ahaba ikibazo kijyanye n’ihungabana ry’umutekano.”

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe wari uhagarariye Perezida Kagame muri uyu muhango, yabwiye abarangije amasomo ko ubumenyi bungutse ari ingirakamaro, kuko buzabafasha mu kuyobora abasirikare cyangwa guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye.

Abarangije bari baje gushyigikirwa n'imiryango yabo.
Abarangije bari baje gushyigikirwa n’imiryango yabo.

Ati “Ndabasaba kugenda mu karenza uburyo ibintu byari bisanzwe bikorwamo noneho mugakora ibyangombwa kandi bikenewe kugirango bigeze Africa kurundi rwego.”

Ni kunshuro ya kane abasirikare bakuru barangiza amasomo muri RDF Command and Staff College. 14 mu basirikare barangije baturuka mu bihugu by’u Burundi, Kenya, Tanzania, Sudan Y’epfo, Zambia na Malawi naho abandi 32 nabo mu ngabo z’u Rwanda.

Andi mafoto menshi

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka