Abasirikare bakora muri AU basanga u Rwanda rwabera urugero amahanga

Abasirikare bahuza ibihugu byabo n’ibindi mu muryango w’ubumwe bw’Afurika yunze ubumwe (African military and defence attachés), barasanga ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 19 rusohotse muri Jenoside byabera urugero ibindi bihugu bishaka kwiyubaka.

Ibi aba basirikare 30 baturuka mu bihugu 27 bitandukanye babivuze kuri uyu wa kabiri tariki 09/07/2013 ubwo batangiraga amahugurwa y’iminsi itanu mu kigo cy’igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) mu karere ka Musanze.

Brig. Gen. Adjetey Annan uturuka muri Ghana akaba ari umujyanama mu bya gisirikare mu muryango w’Afrika yunze ubumwe no mu gihugu cya Ethiopia, avuga ko asanga umusingi w’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ari imiyoborere myiza.

Ubwo amahugurwa yafungurwa ku mugaragaro i Nyakinama.
Ubwo amahugurwa yafungurwa ku mugaragaro i Nyakinama.

Ati: “Iyo hari imiyoborere myiza, igitekerezo cya buri wese gihabwa agaciro, bitagombeye rwose kuba umuntu ari umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru. Iyo hari imiyoborere myiza nta hantu umuntu adashobora kugera”.

Col. Dieter Dreyer, ni Umudage ukorera umuryango w’ubumwe bw’Afrika, avuga ko iki gikorwa cyo gusura ibihugu ari bwo kigitangira bakaba barahisemo kuza mu Rwanda kubera ubushishozi baruziho.

Ati: “U Rwanda ni kimwe mu bihugu byitwara neza muri Afrika y’Uburasirazuba. Dusanga amateka y’u Rwanda yabera urugero ibindi bihugu mu bijyanye no kurenga ingorane nyuma y’ibihe bikomeye nka Jenoside n’intambara, ndetse n’uko hubakwa amahoro n’umudendezo mu gihugu nyuma y’ibihe nk’ibyo”.

Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda afungura ku mugaragaro aya mahugurwa.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda afungura ku mugaragaro aya mahugurwa.

Aba basirikare b’abanyamahanga hamwe na bagenzi babo b’abanyarwanda, bakaba bari mu gihugu kuva kuri uwu wa mbere mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu gikorwa bise ‘African Tour Project’, kikaba kibaye ku nshuro ya mbere.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka