Abasirikare bahoze mu ngabo za MINUAR basuye urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Bamwe mu basirikare bahoze mu ngabo za MINUAR, zari mu butumwa bw’amahoro bwa UN mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Bashyize indabo aharuhukiye imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Banasuye ishuri ryahoze ryitwa ETO Kicukiro, ahari harahungiye Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside, ariko bakaza gutereranwa n’ingabo za UN, bigatuma bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro, aho icyo gihe hishwe Abatutsi 4,000.

Itsinda ry’aba basirikare ririmo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio, Brig Gen Elhadji Babacar Faye, Brig Gen Stephen Parbey, Major (Rtd) Peter Sosi, Ex WO II Lucas Norvihoho na Ex WO I Sampson Agyare.

Aba basirikare bagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 31, bari mu bagaragaje ubutwari bwo kudatererana Abatutsi mu gihe cya Jenoside. Gusa hari abandi barimo n’ingabo z’Abafaransa zateraranye abicwaga icyo gihe, ndetse abandi bashyirirwaho uburyo bwo kubacyura basubira mu bihugu byabo.

Mu ngabo za MINUAR hari izagaragaje ubutwari bwo kurwana ku Batutsi bicwaga muri Jenoside ndetse bamwe bahasiga ubuzima, muri bo harimo Kapiteni Mbaye Ndiagne wo muri Senegal, waje guhabwa umudari w’ishimwe washyikirijwe umufasha we ndetse umudari nk’uwo ukaba uherutse no guhabwa abari bayoboye abasirikare ba Ghana, bari mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihe.

Aba basirikare bageze mu Rwanda tariki 14 Kanama 2025 babanza gusura u Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira banashyira indabo ku mibiri ihashyinguye .

Basuye n'ishuri ryahoze ari ETO Kicukiro
Basuye n’ishuri ryahoze ari ETO Kicukiro

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka