Abasirikare babiri b’u Rwanda basoje amasomo yo gutwara indege

Abasirikare babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bahawe impamyabushobozi mu gutwara indege, amasomo bakaba barayakurikiraniye mu gihugu cya Qatar.

Aba basirikare b'u Rwanda basoje amasomo ajyanye no gutwara indege
Aba basirikare b’u Rwanda basoje amasomo ajyanye no gutwara indege

Abo basirikare basoje amasomo ni 2nd Lt Eloge Nyiringabo na 2nd Lt Josia Rugema, bakaba barize ku ishuri rya Al Zaeem Air College ryo muri Qatar, impamyabushobozi bakaba barazihawe ku wa 26 Mutara 2021.

Aho bigaga bari mu itsinda ry’abantu 85, muri bo 71 bize ibyo gutwara indege naho 14 biga ibindi bijyanye nazo nko kuzikanika, bakaba baturuka mu bihugu bya Qatar, u Rwanda na Kuwait.

Uwo muhango wabanjirijwe n’umwiyereko w’indege zitandukanye z’icyo gihugu zirimo nka Rafale, Mirage, C-130 n’izindi, ndetse n’ishuri bizemo rikaba na ryo ryarohereje indege mu kirere muri uwo mwiyereko.

Umuyobozi w’umusigire wa Al Zaeem Air College, Brigadier Abdullah Mubarak Al Mohannadi, yavuze ko icyo kiciro cya munani cy’abanyeshuri bamaze imyaka itatu biga amasomo yo mu ishuri avanze n’ayo gushyira mu bikorwa ibyo biga, bakaba barujuje ibisabwa kugira ngo babone impamyabushobozi y’icyiro cya kabiri cya kaminuza mu by’indege.

Agira ati “Twizihije ibi birori uyu mwaka turi mu bihe bigoye kandi bidasanzwe, byatumye ubuzima bw’abantu buzamo ibibazo byinshi kubera Covid-19. Gusa ibyo ntibyatumye ishuri ryacu rihagarika kwigisha, ahubwo ryafashije abanyeshuri kujya ku rwego mpuzamahanga mu by’indege”.

Yongeraho ko ishuri ryakoze ibishoboka byose muri iyo myaka y’amasomo kugira ngo abanyeshuri bazingatire amasomo yabo uko bikwiye, bityo mu mirimo bazakora bazabe intangarugero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turabyishimiye cyane kubona izi mpuguke z’abana b’u Rwanda barangiza neza iri ishuri ryo gutwara indege. Iri ni iterambere rikomeje mu gihugu cyacu rishingiye ku buyobozi bwiza.

Sibomana Jean yanditse ku itariki ya: 29-01-2021  →  Musubize

Mbega byiza weee RDF yungutse abasirikare baminuje mugutwara indege.biranejeje.Kigali to day turabakunda.

Habiyakare Viateur yanditse ku itariki ya: 29-01-2021  →  Musubize

Dushimiye Imana yashuboje abanyeshuri gusoza amasomo yogutwara indege nukuri birashimishije twifuzako bakiyojyera abakora uyumurimo bakababeshi kukonumurimo ikomeye byababyiza rigize abiga gutwara indege kuzikanisha bakaba beshi murakoze

Jean Bosco Ntirenganya yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka