Abasirikare b’u Rwanda bitabiriye imyitozo ihuza inzego z’umutekano za EAC

Itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda (RDF) bagera ku 150 n’abapolisi 36, boherejwe muri Uganda kwitabira imyitozo ngarukamwaka ihuza inzego z’umutekano zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yiswe “Ushirikiano Imara 2022”.

Imyitozo izwi nka East African Community Armed Forces Field Training Exercise (EAC FTX), ibaye ku nshuro ya 12, ikorwa hagamijwe kureba ubushobozi bw’inzego zo mu bihugu binyamuryango no gutanga amahugurwa ahurijwe hamwe, mu gutegura no kuyobora ibikorwa bihuriweho byo kugarura amahoro, gucunga Ibiza no kurwanya iterabwoba.

Igamije kandi guteza imbere gahunda yo guhuza ibikorwa bya EAC hongerwa uburyo bwo kwitegura n’ubufatanye bw’Ingabo z’ibihugu bigize EAC, Polisi, Abasivili n’abandi bafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo bigoye by’umutekano.

Maj Gen Wilson Gumisiriza, wahaye ubutumwa abasirikare b’u Rwanda bitabiriye iyi myitozo, yababwiye ko bagiye mu izina ry’ubuyobozi bwa RDF, abibutsa kubahiriza indangagaciro za RDF zo gukunda igihugu, ubutwari n’ubunyangamugayo ndetse no gukomeza kwitwararika mu myitozo yose.

Iyi myitozo y’ibyumweru bibiri yatangiye ku wa 27 Gicurasi ikazageza ku ya 16 Kamena 2022 ikazabera i Jinja. Yitabiriwe n’Ingabo, Abapolisi n’Abasivili baturutse mu bihugu bitandatu aribyo u Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudani yepfo, Tanzaniya na Uganda.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iherutse kwinjira muri uyu muryango ntizitabira iyi myitozo.

Iyo myitozo yari imaze imyaka itatu itaba kubera Covid-19. Iheruka kuba yabereye muri Tanzania muri 2018, ndetse icyo gihe u Rwanda nirwo rwabaye urwa mbere mu kugaragaza ubushobozi n’ubunyamwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashyigikiye basorebacu mukomereze aho

Ndahiro justin yanditse ku itariki ya: 31-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka