Abasirikare b’u Rwanda basoje amahugurwa muri Bangladesh bakiriwe
Yanditswe na
KT Editorial
Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) iratangaza ko abasirikare b’u Rwanda 39 bari mu mahugurwa yo kubungabunga amahoro yaberaga mu gihugu cya Bangladesh bagarutse mu Rwanda.

Aba basirikare bari mu mahugurwa mu gihugu cya Bangladesh bamaze kugaruka mu Rwanda
Aya mahugurwa yiswe ‘Shanti Doot-4’ yatangiye tariki 26 Gashyantare 2018. Yasojwe kuri uyu wa Mbere tariki 12 Werurwe 2018.
Yari yitabiriwe n’abasirikare 780 baturuka mu bihugu 24. Muri aya mahugururwa abasirikare b’u Rwanda bari bayobowe na Lt Col Theodore Gakuba.
Yari agamije kubaka ubushobozi bw’abasirikare baturuka mu bihugu bitanga ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi bya Loni no kugaragaza umuco wabyo.

U Rwanda ni cyo gihugu cya Afurika cyari muri aya mahugurwa

Bakoze akarasisi basoza amahugurwa

Bimwe mu byo batojwe mu mahugurwa

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|