Abasirikare b’u Rwanda basoje amahugurwa muri Bangladesh bakiriwe

Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) iratangaza ko abasirikare b’u Rwanda 39 bari mu mahugurwa yo kubungabunga amahoro yaberaga mu gihugu cya Bangladesh bagarutse mu Rwanda.

Aba basirikare bari mu mahugurwa mu gihugu cya Bangladesh bamaze kugaruka mu Rwanda
Aba basirikare bari mu mahugurwa mu gihugu cya Bangladesh bamaze kugaruka mu Rwanda

Aya mahugurwa yiswe ‘Shanti Doot-4’ yatangiye tariki 26 Gashyantare 2018. Yasojwe kuri uyu wa Mbere tariki 12 Werurwe 2018.

Yari yitabiriwe n’abasirikare 780 baturuka mu bihugu 24. Muri aya mahugururwa abasirikare b’u Rwanda bari bayobowe na Lt Col Theodore Gakuba.

Yari agamije kubaka ubushobozi bw’abasirikare baturuka mu bihugu bitanga ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi bya Loni no kugaragaza umuco wabyo.

U Rwanda ni cyo gihugu cya Afurika cyari muri aya mahugurwa
U Rwanda ni cyo gihugu cya Afurika cyari muri aya mahugurwa
Bakoze akarasisi basoza amahugurwa
Bakoze akarasisi basoza amahugurwa
Bimwe mu byo batojwe mu mahugurwa
Bimwe mu byo batojwe mu mahugurwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka