Abasirikare b’u Rwanda bari barashimuswe na RDC barekuwe

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, yatangaje ko Abasirikare 2 b’Ingabo z’u Rwanda bari bashimuswe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bagarutse mu Rwanda amahoro.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na RDF, rivuga ko aba basirikare b’u Rwanda barekuwe nyuma y’aho abakuru b’ibihugu bya Angola, DRC n’u Rwanda baganiriye kuri iki kibazo.

Itangazo rikomeza rigira riti: "RDF yishimiye gutangaza ko ubu abo basirikare bombi bagarutse mu Rwanda amahoro."

Abo basirikare babiri ba RDF, bashimuswe n’Ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR ubwo bari ku burinzi tariki 28 Gicurasi 2022.

Abo basirikare bari barashimuswe umwe yitwa Cpl Nkundabagenzi Elysee undi akaba Pte Ntwari Gad.

RDF yasoje iri tangazo ishima imbaraga zashyizwe mu kurekura abo basirikare bombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza koa abasirikare back barekuwe

Jeand’Amour yanditse ku itariki ya: 11-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka