Abasirikare b’Abaholandi bahuriye mu Rwanda bunamira Ababiligi
Abasirikare 23 b’u Buholandi bakorera ku mugabane wa Afurika, bahuriye mu nama ibera mu Rwanda kuva tariki 17-21 Gashyantare 2020, bajya no kunamira bagenzi babo b’Ababiligi biciwe i Kigali mu 1994.

Abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe mu kigo cya gisirikare cyitwaga ’Camp Kigali’ ku itariki ya 07/4/1994, ubwo bari baje mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR).
Ingabo za Habyarimana zishe abo basirikare b’Ababiligi zibaziza ko barindaga uwari Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwiringiyimana utari ushyigikiye umugambi wa Jenoside.
Umuyobozi muri Ministeri y’Ingabo z’u Buholandi ushinzwe imibanire mpuzamahanga mu bya gisirikare, Brig Gen. Jan Blacquiere avuga ko bahisemo gukorera inama yabo mu Rwanda ngo bitewe n’ubwiza barubonaho.

Ati “Muri uyu mwaka byemejwe ko inama yacu yabera i Kigali kuko dutekereza ko muri igihugu cyuje ubwiza kikaba n’urugero rwiza mu bijyanye n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Kuba turi hano i Kigali, twanifuje guha icyubahiro inshuti zacu z’Ababiligi kugira ngo duhamye kandi twibuke ibyababayeho mu mwaka wa 1994, nk’uko mubizi u Buholandi n’u Bubuligi ni ibihugu bituranyi”.

Akomeza agira ati “Ibintu nk’ibi ntibigomba kuzongera kubaho, nk’abasirikare tugomba kumenya ko no mu gihe cy’intambara abantu bose baba ari bamwe, ubutumwa dufite bukaba ari ukubana amahoro.
Ubu butumwa ni ubugira buti ‘ntimukaducokoze kuko iyo umusirikare yahagurutse biba byarenze ihaniro’, ni byiza rero gukemura ibibazo mu buryo bwa dipolomasi hatabayeho intambara”.

Brig Gen. Blacquiere nta cyo yifuje gutangaza ku bijjyane n’ibyo barimo kuganiraho bireba igihugu cyabo, ariko buri mwaka ngo batoranya igihugu bakoreramo inama ngarukamwaka aho kujya kuyikorera iwabo.
Biteganyijwe ko mu minsi itanu bazamara mu Rwanda bazanasura ahantu hatandukanye mu Rwanda, harimo n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters avuga ko baje kwibuka Abasirikare b’Ababiligi ariko ko banaha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside mu mwaka wa 1994.


Amazina y’abasirikare b’Ababiligi biciwe i Kigali mu 1994 ni Bassine Bruno, Debatty Alain, Dupont Christophe, Leroy Yannick, Lhoir Stephane, Lotin Thierry, Meaux Bruno, Plescia Louis, Renwa Christophe na Uyttebroeck Marc.
Photo: Roger Marc Rutindukanamurego
Ohereza igitekerezo
|