Abashoramari baturutse mu Bubiligi bari mu ruzinduko mu Rwanda

Itsinda ry’abashoramari 30 baturutse mu Bubiligi bari mu Rwanda, mu rwego rwo kureba amahirwe ahari y’ishoramari, gushyiraho ubufatanye mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Abo bashoramari barimo giutembera u Rwanda bareba aho bakorera ubucuruzi
Abo bashoramari barimo giutembera u Rwanda bareba aho bakorera ubucuruzi

Abo bashoramari barimo abaturuka mu bigo bizobereye mu nzego zitandukanye zirimo ibikorwa remezo n’ubwubatsi, gutunganya amazi, urwego rw’ubuzima ndetse n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Mu ruzinduko rw’iminsi itanu (5) ruzarangira ku ya 31 Werurwe 2022, biteganijwe ko izo ntumwa zizasura ahantu hatandukanye hasigasiye amateka y’u Rwanda, gusangira bunararibonye n’ibiganiro mu bucuruzi, gukora imishinga ihuza ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye, nk’uko inkuru ya The New Times ibitangaza.

Uru ruzinduko rwasubitswe inshuro ebyiri kubera icyorezo cya Covid-19, urundi nka rwo rukaba rwaherukaga mu myaka ine ishize.

Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Komiseri w’u Bubiligi ushinzwe ubucuruzi, Eric Santkin, yavuze ko intego y’uru ruzinduko, ari ugushimangira ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, no kwerekana ubwiza bw’u Rwanda n’amahirwe ahari ku bashoramari bitabiriye uru ruzinduko.

Ati “Turajwe inshinga no kugaragaza amahirwe yo gukorana hagati y’amasosiyete y’imbere mu gihugu no mu Bubiligi. Turifuza abantu benshi mu gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibidukikije ndetse no mu nzego z’ubukungu buzenguruka, ibyo bikaba ari byo bishoboka kuzaba ingingo mu myaka iri imbere.”

Urwego rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi rwakomeje guhagarara neza mu bihe byashize, cyane cyane mu rwego rw’ubuzima nk’imiti ituruka mu Bubiligi. Si ibyo gusa kuko hafashwe ingamba zo gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’imari.

Basuye kandi ahiciwe ingabo 10 z'Ababiligi zishwe mu 1994
Basuye kandi ahiciwe ingabo 10 z’Ababiligi zishwe mu 1994

Muri Gashyantare 2021, ikigo gishinzwe kumenyekanisha serivisi z’imari, Rwanda Finance Limited (RFL) hamwe n’ikigo cy’imari cy’u Bubiligi (BFC), basinyanye amasezerano y’ubufatanye bugamije gushyiraho urubuga rwo kungurana ibitekerezo, kwimakaza imikorere myiza no gusangira ubumenyi mu bijyanye no gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse, binyuze mu ishoramari ry’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Rwanda Finance Limited ni cyo kigo gifite inshingano zo guteza imbere Ikigo Mpuzamahanga cya Kigali gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari, igikorwa kigamije gushyira u Rwanda ku ruhembe, no kuba igicumbi cy’ishoramari mu karere ndetse no muri Afurika, no kuvugurura urwo rwego mu gihugu.

Rwanda Finance Limited, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda na Minisiteri y’Ubuzima, ni zimwe mu nzego n’amasosiyete aba bashoramari bazagirana ibiganiro no kugaragaza amahirwe u Rwanda rubafitiye, ndetse n’ahantu h’ingenzi mu gihugu.

Aba bashoramari ku cyumweru tariki 27 Werurwe 2022, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali batambagizwa ibice birugize ndetse bunamira inzirakarengane zihashyinguye, bashyira indabo kumva. Bahavuye basuye urwibutso rw’abasirikare 10 b’Ababiligi bishwe tariki 07 Mata 1994 ruri muri Camp Kigali, banasobanurirwa amwe mu mateka y’uko abo basirikare bishwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka