Abashoramari bagaragarijwe amahirwe ari i Nyaruguru
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burashishikariza abafite ubushobozi gushora imari muri aka karere, kuko hari amahirwe menshi baheraho bakagera ku iterambere.

Bwabigaragaje mu nama bwatumiyemo abashoramari banyuranye tariki 14 Nyakanga 2023, bwabatumiyemo ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Icya mbere cyagaragarijwe abafite imari ni ukuba kugera muri aka Karere bisigaye byoroshye, kubera imihanda ya kaburimbo yahashyizwe, ndetse n’ibitaro by’icyitegererezo byubatswe ahitwa ku Munini.
Ikindi cy’ingenzi cyagaragajwe ni ukuba buri mwaka i Kibeho hagerwa n’abaje kuhasengera bakabakaba miliyoni, muri bo hakaba hari abahaza ku minsi mikuru izwi ibiri buri mwaka ari yo uwa 15 Kanama hizihizwa ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, ndetse n’uwa 28 Ugushyingo hizihizwa isabukuru y’amabonekerwa.
Ikindi ngo buri mpera z’icyumweru hari abantu baza gusengera i Kibeho, harimo Abanyarwanda babarirwa mu 1200 ndetse n’abanyamahanga babarirwa hagati ya 500 na 800.
Ahereye kuri iyi mibare y’abagenda i Kibeho, Telesphore Ngoga ushinzwe ibirebana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB, yagize ati “Nagerageje kubara nsanga muri abo bantu miliyoni buri wese ariye irindazi rya 100 hari miliyoni ijana ayo mandazi yabyara, kandi hari n’ibyisumbuyeho byakorwa.”

Yakomeje avuga ko abaje i Kibeho bakenera n’ibyo kunywa, bityo uwakwiyemeza kujya ahazana urugero nka Fanta yahacuruza amakaziye ibihumbi 42, yamubyarira miliyoni 500.
Ikindi ngo cyavaho amafaranga i Kibeho ni ukuhubaka ubwiherero, umuntu afatiye ku kuba buri wese muri bariya miliyoni ashobora kubukenera nka kabiri, muri rusange bukaba bwatanga nka miliyoni 200.
Yashoje iki gitekerezo cye agira ati “Kuri utwo tuntu dutatu gusa, hari miliyoni 800 zakwinjira buri mwaka.”
Kuba Nyaruguru ikora kuri Nyungwe na byo ngo byagakuruye abashoramari bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo, kuko n’ubwo abantu bamenyereye kugenderera Parike ya Nyungwe banyuze i Nyamagabe, mu gice cya Nyaruguru hari umwihariko umuntu yahasanga nk’uko bivugwa na Ariela Kageruka, ushinzwe guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga Pariki y’Ibirunga.

Agira ati “Hari ubwoko bw’inguge bugaragara mu gace ka Pariki ya Nyungwe ko muri Nyaruguru. Uwahashyira ishoramari yaba abwira umukerarugendo ati ngwino nkwereke ubwoko bw’igisimba utabasha kubona unyuze mu bindi bice.”
Mu Karere ka Nyaruguru kandi ngo hari n’amahirwe y’iterambere umuntu afatiye ku buhinzi bw’icyayi, ikawa n’ibirayi nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi waho, Dr Emmanuel Murwanashyaka.
Agira ati “Nyaruguru igiye kugira inganda enye zitunganya icyayi. Abazikoramo bakeneye serivisi zinyuranye harimo aho kuba, gucumbika. Ku bijyanye n’ubuhinzi bw’ibirayi hakenewe abatubuzi bahagije b’imbuto zabyo bitewe n’uko ubuso bihingwaho bugenda bwongerwa, kubera amaterasi n’ibishanga bitunganywa.”
Akomeza agira ati “Ku mwaka dukenera toni ibihumbi 16 zakagombye guhingwa kuri hegitari ibihumbi icyenda. Ariko uyu munsi abatubuzi dufite babasha kubona imbuto yo kuri hegitari 350, ahasigaye hagaterwa iziturutse hanze y’akarere.”
Muri Nyaruguru kandi ngo hari n’imigezi myinshi yakwifashishwa n’abayibyaza amashanyarazi ndetse n’ahantu ndangamateka hakurura abakerarugendo haramutse hagize ikihakorwa, urugero nk’Igicumbi cy’Umuhamirizo w’Intore i Ngeri, Ikibuye cya Shari i Ngera n’Igicumbi cy’Abarinzi b’Igihango i Rusenge.

Ohereza igitekerezo
|