Abashomeri batangiye gufashwa kubona akazi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko burimo gushaka abikorera bawufasha kubonera abashomeri akazi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imbereho myiza mu Mujyi wa Kigali Patricie Muhongerwa (Ubanza ibumoso) yakoranye inama na bamwe mu bafatanyabikorwa
Umuyobozi wungirije ushinzwe imbereho myiza mu Mujyi wa Kigali Patricie Muhongerwa (Ubanza ibumoso) yakoranye inama na bamwe mu bafatanyabikorwa

Kuva mu mwaka wa 2013, Umujyi wa Kigali washyizeho ikigo gihuza abatanga akazi n’abagakeneye (Kigali Employment Service Center KESC), ndetse cyigisha abantu uburyo bashaka imirimo.

Umujyi wa Kigali uvuga ko kuva mu mwaka wa 2015-2017, abamaze kubona akazi gahoraho ari abantu 764, ariko abari barakabonye bose bakaba bagera ku 1,254 muri 3,217 banyuze muri KESC.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali, Muhongerwa Patricie, mu nama yagiranye na bamwe mu bikorera hamwe n’imiryango yigenga, yavuze ko bakeneye kongera umubare w’ababona akazi.

Yagize ati"Aba bantu ni bake cyane ugereranyije n’uko dushaka ko ubushomeri bucika.Tugiye gukora ubukangurambaga bwo gusaba abikorera gutanga akazi, ariko tuzanasaba Ikigo RDB kujya cyegera abashoramari kikaganira nabo ibijyanye no gutanga akazi".

Uwo muyobozi avuga ko nta mibare y’ibigo by’abikorera bishaka abakozi iraboneka, ndetse ngo nta n’iy’abashomeri bari mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko,ariko ngo igomba kuboneka kugira ngo gahunda yo gushakira akazi abashomeri irusheho kunoga.

Yagaragaje imbogamizi yo kugira abakozi bake bashinzwe kumenya ibigo bishaka abakozi, ariko asaba abantu kujya ku rubuga rw’ikigo KESC bakajya bandikaho ko bakeneye umurimo cyangwa bakeneye kuwutanga.

Umuhuzabikorwa wa gahunda yo guteza imbere umurimo mu Rwanda(NEP), Anna Mugabo avuga ko amahirwe abantu bafite kugira ngo babone akazi ashingiye ku kujya kwihugura mu myuga.
Ati"Leta itanga 2% by’imirimo, duhanze amaso abikorera".

Anna Mugabo yijeje ko NEP irimo gushyira ibigo nka KESC muri buri ntara kugira ngo bijye bihugura abashaka akazi, ndetse binabafashe kubona imirimo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bw'umujyi wa kigali n'abafatanyabikorwa
Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali n’abafatanyabikorwa

Bamwe mu bakoresha bitabiriye ubutumire bw’Umujyi wa Kigali batangaza ko imbogamizi abashaka akazi bafite ari ubumenyi n’ubushobozi budahagije bwo gukora ibyo basabwa.

Raporo yo muri 2016 y’Ikigo cy’ibarurishamibare(NISR) igaragaza ko abashomeri mu Rwanda ari 16%, ariko byagera ku rubyiruko bakagera kuri 21%.

Icyo kigo kivuga ko umubare w’Abanyarwanda bari mu kigero cyo gukora barengeje imyaka 16, urenze miliyoni 6.7 ariko ngo uwashakisha imibare y’abashomeri ashingiye kuri raporo ya NISR, yabona abarenga miliyoni imwe y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nitwa jean pierre niyukuri nange mumfashe mundangire akazi komugikoni mwambona kuri 0780728115 cg 0727684461 murakoze.

Niyukuri yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

Mwiriweho neza mudufashe ryose ubushomeri bumeze nabi murubyiru narize ndaragiza ayisumbuye ariko ntakazi mukamboneye muruganda mwaba mukoze cyane ni mukeshimana Claudine ni mwro 0783718424 ntuye nyamagqbe

Mukeshimana claudine yanditse ku itariki ya: 27-02-2023  →  Musubize

Nitwa uwizeyimana Jon Baptista ndabasuhuje bayobozi ndagirango mundangirakazi kubushofeli kategoli B mwabamukoze cyanne ndabashimiye nimero 0788790558 ihoraho

Uwizeyimana Jon Baptista yanditse ku itariki ya: 11-05-2022  →  Musubize

ngendashaka nimero umuntu yababonaho murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 17-07-2019  →  Musubize

nitwa ndyisaba emmanuel
murugo ni mukarere
kagatsibo
umurenge wagatsibo
nkabanchaka akazi kogukora
muri sallon nko kudefuriza nogusokoza abageni
karamutsekabonetse mwampamagara
kuriyi number
ikurikira. 0781650167

ndayisaba emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-11-2018  →  Musubize

Mudufashe pe ubushomeri butegeze aharenga kd mbashimira kutwitaho kwanyu ndi i muhanga.

KWIZERA Jean Marie yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

muraho neza rwose ni mudufashe muzaba mutubereye ababyi murakoze murakarama
NIMERO yajye0727234320/0781132267

Tuyishimire yanditse ku itariki ya: 12-12-2017  →  Musubize

Muraho neza, nitwa Isaiah. ndi Musanze.Rwose mudufashe turebe ko ikibazo cy’ubushomeri cyaganuka mu Rwanda. kdi byaba byiza muduhaye nurubuga twajya tubarizaho akazi. Imana ibishimire!

Niyibizi Isaiah yanditse ku itariki ya: 9-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka