Abashoferi bo muri Congo bishimiye icumbi bahawe mu Rwanda
Abashoferi b’amakamyo bo muri Congo bavana ibicuruzwa muri Kenya bakanyura muri Uganda no mu Rwanda bishimiye icumbi bahawe mu Karere ka Nyabihu kugira ngo bategereze ko umutekano ugaruka babone kwambuka bajyana ibicuruzwa muri Congo.
Sammy, umwe mu bashoferi b’ayo makamyo ubu aparitse ku biro by’akarere ka Nyabihu avuga ko bageze muri santire ya Mukamira mu masaha ya ninjoro bashaka kuharara muri Santere yaho kuko babonaga bashobora kubona aho baparika bagategereza ko umutekano wagaruka muri Goma.
Bakimara guparika, abashinzwe umutekano bo mu Rwanda baje bababwira ko umwanya uri aho udahagije babereka ahandi baparika ku buryo bidateza ambuteyaje ndetse n’umutekano w’ibintu byabo uba urinzwe neza.
Sammy yongeyeho ko abo bashinzwe umutekano babasabye bitonze kuza bakabereka aho baparika amakamyo yabo hisanzuye kandi ku buryo baba barindiwe umutekano. Niko kubazana ku biro by’akarere ka Nyabihu, aho bagiparitse amakamyo yabo kugeza n’ubungubu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 20/11/2012 basabye kugenda baremererwa ariko nyuma ubwabo bafata umwanzuro wo kuba baretse kugenda kuko bakomeje gukurikirana uko ikibazo cyo muri Congo kimeze.
Bamwe mu Banyekongo batwara ayo makamyo baganiriye n’umunyamakuru wa Kigali Today bameje ko bishimiye cyane uburyo bafashwe mu Rwanda. Bongeraho ko barindiwe umutekano wabo n’ibintu byabo ku buryo kugeza ubu nta kibazo bafite na gito.
Bashima inzego z’umutekano ndetse n’iz’ubuyobozi bw’u Rwanda no mu karere ka Nyabihu by’umwihariko, bemeye kubacumbikira kugeza ubu,mu gihe bagitegereje ko umutekano ugaruka muri Congo kugira ngo babone kwambukana ibicuruzwa batwaye.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|